• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IMYIDAGADURO
0
Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yatunguranye, agaragara mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga abyina indirimbo ya Bruce Melody ‘Iyo Foto’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Emma Claudine Ntirenganya usanzwe ari Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze ari kubyina indirimbo ya Bruce Melody na Bien Aime bise ‘Iyo Foto’.

Ni amashusho yasamiwe hejuru n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, bagaragaje ko banyuzwe cyane no kubona umuyobozi nk’uyu adahishira amarangamutima ye mu gushyigikira umuziki Nyarwanda.

Aya mashusho, Emma Claudine yaherekeresheje amagambo agira ati “Ni weekend! Bareke batware iyo foto!”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, nk’uwiyita Elianisanima yagize ati “Umuvugizi mu Mujyi wa Kigali ko mbona arenze.”

Uwiyita Cyuzuzo07official we yagize ati “Ngaho!! Ndatunguwe rwose !!! Sinzi impamvu pe.”

Habimna Cammanda na we yagize ati “Erega ashinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, reka abahe amakuru rero.”

Ibi bibaye nyuma yaho mu minshi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima na bo bagaragaje ko banyuzwe n’indirimbo ya The Ben yise ‘Plenty’.

Emma Claudine wabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye cyane cyane azwi kuri Radio Salus, nyuma yanabaye umwe mu bashinzwe itangazamakuru mu Biro by’umuvugizi wa Guverinoma OGS mbere yuko agirwa Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =

Previous Post

Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

Next Post

Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.