Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonne uyobora kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abitabiriye iri rushanwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeye aya makuru yo guta muri yombi uyu musore Ishimwe Dieudonne.

Izindi Nkuru

Dr Murangira yagize ati “Ni byo Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze.”

Dr Murangira yatangaje ko uyu musore uzwi nka Prince Kid akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Ishime Dieudonne afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzaregera Inkiko.

Uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye uwari umuvugizi w’iri rushanwa, Nimwiza Meghan ahagaritswe ku kazi aho byatangajwe ko yagiye mu kandi kazi.

Byakunze kuvugwa ko mu bikorwa by’iri rushanwa rya Miss Rwanda haberamo ibikorwa bitanyuze mu mucyo birimo ibikorerwa mu mwiherero w’abakobwa baba baratoranyijwe, gusa nta muntu wigeze abishyira hanze.

Mu minsi ishize ubwo ibikorwa by’iri rushanwa ry’uyu mwaka byari birimbanyije, umwe mu bakunze kubikoramo witwa Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko atakiri mu itsinda ritegura iri rushanwa.

Muri ubwo butumwa yari yagize ati “Ubu hagiye gushya kandi ukuri kose kugiye kujya hanze.”

Nyuma y’amasaha macye ashyize hanze ubu butumwa yaje kubukuraho ndetse nyuma aza kugaragara yasubiye mu bikorwa bya Miss Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru