Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

radiotv10by radiotv10
06/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe
Share on FacebookShare on Twitter

Kambogo Ildephonse wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kashegeshwe n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, yakuwe ku mirimo na Njyanama y’aka Karere kubera kutuzuza neza inshingano ze zirimo izo kurengera abaturage. Perezida wa Njyanama yemereye RADIOTV10 ko hafashwe iki cyemezo, anatangaza icyatumye gifatwa.

Amakuru yo kuba Kambogo Ildephonse atakiri Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yatangiye gucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi, aho bamwe bavugaga ko yeguye.

Abagarukaga ku iyegura rya Kambogo, bavugaga ko bishingiye ku kuba ataritwaye neza mu gucunga ibibazo biherutse kwibasira aka Karere by’Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba inabarizwamo aka Karere ka Rubavu yayoboraga.

Amakuru aturuka ahizewe yageze kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, avuga ko Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ari yo yafashe icyemezo cyo guhagarika Kambogo Ildefonse.

Ni umwanzuro ushingiye ku kuba uyu wari Umuyobozi w’aka Karere, Kambogo Ildefonse atarabashije kuzuza inshingano ze zirimo no kurengera abaturage.

Perezida w’Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Ignace Habimana yemereye RADIOTV10 ko hafashwe iki cyemezo cyo kwirukana Kambogo Ildephonse wari Umuyobozi w’Akarere.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na RADIOTV10, Kabano yagize ati “Ni byo. Ntabwo inshingano ze yashoboye kuzishyira mu bikorwa nk’uko biteganyijwe.”

Muri iki kiganiro twagiranye na Dr Kabano Ignace Habimana muri iki gitondo, yavuze ko nta masaha abiri arashira hafashwe iki cyemezo, ku buryo mu masaha macye ari imbere haza gusohoka itangazo rivuga birambuye kuri iki cyemezo cyafashwe n’Inama ya Njyanama.

Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byahitanye Abanyarwanda 130, barimo 26 bo muri aka Karere ka Rubavu.

Mu nkuru zatambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10 zavugaga kuri ibi biza, bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibi biza b’i Rubavu, bavuze ko batigeze bitabwaho ngo barengerwe nkuko bikwiye, kuko hari abaraye hanze.

Bamwe mu babuze ababo, na bo bavugaga batafashijwe gushyingura ababo mu buryo buboneye, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yari yabasezeranyije ko ibyangombwa byose bikenerwa biri mu bushobozi bwayo, izabiha aba baturage.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 20 =

Previous Post

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

Next Post

Ikipe ifite abakinnyi bayoboye ruhago y’Isi cyera kabaye igiye kurekuramo umwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ifite abakinnyi bayoboye ruhago y’Isi cyera kabaye igiye kurekuramo umwe

Ikipe ifite abakinnyi bayoboye ruhago y’Isi cyera kabaye igiye kurekuramo umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.