Umuturage wo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, wari umaze imyaka ine yiruka kuri rwiyemezamirimo amwishyuza amafaranga y’akazi yamukoreye, yishyurijwe n’Umuvunyi Wungirije, Hon Mukama Abbas wahamagaye kuri telefone uyu rwiyemezamirimo ubwo yari mu nama n’abaturage, bituma uyu muturage atahana ibihumbi 200 Frw ye.
Habiyaremye Donath wo mu Murenge wa Bweyeye yari amaze igiye yishyuza uwitwa Mugiraneza Gustave nyiri Turuturu company ltd yakoreraga akazi k’uburinzi bw’imashini zikora umuhanda.
Habiyaremye avuga ko iki kibazo yakigejeje ku bayobozi batandukanye bagiye basura abaturage b’Umurenge wa Bweyeye mu bihe bitandukanye, ariko uwari umukoresha we agakomeza kumurerega kugeza ubwo amusabye kumusanga i Nyamagabe avuye Bweyeye yagerayo akamubura.
Agira ati “Nakomezaga mbwira abayobozi bazaga hano, nta muyobozi ntabwiraga. Uwa nyuma nari ngiye kukibwira n’uyu muvunyi wari waje.”
Icyakora akimara kukibwira ko Umuvunyi Wungirije wari wasuye abaturage b’Umurenge wa Bweyeye kugira ngo abakemurire ibibazo, Hon. Mukama Abbas yahise ahamagara Mugiraneza Gustave kuri telefone amusaba kwishyura bidasabye ko abikorera raporo, bituma uyu rwiyemezamirimo ahita yohereza ibihumbi magana abiri (200 000 Frw) yari amaze imyaka 4 atarishyura uyu muturage.
Mugiraneza Gustave binavugwa ko yaba ari umudogiteri ukorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali akaba na nyiri Turuturu Company Ltd yari yarambuye uyu muturage, yabwiye RADIOTV10 ko atigeze abura ubushake bwo kwimwishyura, ahubwo ko yari yaramubuze ngo amwishyure bakore inyandiko.
Ati “Nifuje ko twabonana nkamwishyura akankorera inyandiko y’uko turangizanyije ariko ntibyakunda. Nta bushake bucye bwo kumwishyura bwabayeho wanabaza Gitifu rwose sinigeze nirengagiza ikibazo cy’umuntu n’umwe aho ngaho.”
Nubwo uyu rwiyemezamirimo atangaho Gitifu umugabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Ndamyimana Daniel we avuga ko uyu mugabo yananije ubuyobozi muri iki kibazo akomeza gusiragiza umuturage kugeza n’aho amutumyeho ngo amusange i Nyamagabe ariko yagerayo ntamubone.
Agira ati “Uriya mugabo Gustave niba navuga ngo ni umunyamanyanga, ibyo yakubwiye ni ukuri kw’Imana ntaho bihuriye n’ukuri, ndetse no mu byumweru bibiri bishize, uriya muturage yaje kuntakira ati ‘mwambabariye koko mukamubwira akampa aya mituweri’, arangije arambwira ngo ‘ndaje mikoreho ndaje mbikoreho’ birangira ntabyo akoze. Ibyo kuvuga ngo yari yarabuze umuturage ni ukubeshya pe, iyo ashaka kwishyura aba yarabirangije cyera, ni kimwamwanya wo ku rwego rwo hejuru.”
Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa, Hon. Mukama Abbas wafashije uyu muturage kubona amafaranga ye agahita ayabona mu kanya nk’ako guhumbya, asaba ba rwiyemezamirimo kutaba gito kuko bishobora gutuma abaturage bagira ngo ni Leta yabambuye.
Ati “Hari ba rwiyemezamirimo b’abana babi, ubonye isoko wahawe na Leta, ukoresheje umuturage, ugiye utamwishyuye, icyo gihe ntabwo umuturage amenya gutandukanya wowe na Leta.”
Hon. Mukama Abbas akomeza anenga abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bo mu gihe cyashize ku kutita ku bibazo by’abaturage bikarinda aho bituma basiragira, nyamara byoroshye.
Mu minsi ine Urwego rw’Umuvunyi rwamaze mu Karere ka Rusizi, rwakiriye ibibabazo by’abaturage 128, rukemura 32 muri byo, naho 78 bisigara mu maboko y’Ubuyobozi bw’Akarere, mu gihe ibindi 18 uri rwego ruzakomeza kubikurikirana.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10