Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umwami w’Ubwami bwa Eswatini, Mswati III yashimiye Perezida Paul Kagame ku miyoborere ye y’intangarugero yatumye u Rwanda n’Abanyarwanda bagera kuri byinshi bikwiye kubera isomo ibindi Bihugu birimo n’icye.

Mswati III yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, bombi bakanayobora igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gusurwa n’Umwami Mswati III n’itsinda ry’abayobozi bazanye, by’umwihariko kuba baraje kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori by’irahira.

Ati “Uru ruzinduko rurashimangira ko u Rwanda na Eswatini, bafitanye igihango kandi turifuza ko gikomeza kudufasha kugera kure. Kandi turifuza gukomeza kwagura imikoranire yacu akaba ari na yo ntego y’amasezerano twashyizeho umukono uyu munsi.”

Umwami Mswati III yabanje gushimira Perezida Paul Kagame ku bwo gutumira Igihugu cye cya Eswatini mu muhango w’irahira rye, ndetse n’uburyo wagenze neza kuva ku gikorwa cya mbere kugeza ku cya nyuma.

Ati “Imbyino gakondo zagaragajwe ndetse n’akarasisi ka gisirikare, byari bishimishije ku rwego rwo hejuru. Kandi twongeye kugushimira ku kuba warongeye gutorwa. Ubwitabire bwo hejuru byagaragaje icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere myiza yawe.”

Yakomeje yifuriza Perezida Paul Kagame ishya n’ihirwe muri iyi manda y’imyaka itanu ndetse no kuzakomeza kugeza u Rwanda ku byiza birenze ibyo Abanyarwanda bagezeho.

Umwani Mswati III yavuze ko we n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, bishimiye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi ko bishimangira imiyoborere myiza ireba kure.

Yanaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza y’imyaka 30 bamaze bibohoye, bari mu Gihugu cy’amahoro n’umutekano bakesha imiyoborere myiza.

Ati “Turashima imiyoborere yawe myiza mu kuyobora iki Gihugu mu nzira y’ubwiyunge ndetse no kwishakamo ibisubizo mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, iry’ubukungu bw’Igihugu ndetse no mu zindi nzego; byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Yavuze kandi ko muri iyo myaka 30, u Rwanda rutihariye ibyiza rugezeho ahubwo ko rwanabisangiye n’Ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ahubwo mwanatanze umusanzu mu kugarura no mu kubungabunga amahoro mu butumwa bw’amahoro mwagiye mugiramo uruhare.”

Ku mubano w’u Rwanda na Eswatini, Umwami Mswati III yavuze ko ibi Bihugu byombi bisanganywe umubano mwiza w’igihe kirekire, kandi ko ari na ko bizakomeza.

Ati “Dusangiye inyungu ku mahoro n’umutekano, iterambere, imihindagurikire y’ibihe no mu kwihaza mu biribwa ndetse n’ibindi byinshi.”

Yagarutse ku masezerano Ibihugu byombi basinyanye mu myaka ibiri ishize, yashyizeho komisiyo ihoraho ihuriweho, ndetse n’uyu munsi hakaba hasinywe andi masezerano y’ubufatanye.

Yavuze ko aya masezerano yose azakomeza kugira uruhare mu mibanire n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego nk’ubucuruzi, ubukerarugendo, mu bumenyi, ibidukikije, mu bijyanye n’umuco ndetse no mu burezi.

Yashimye kandi uburyo u Rwanda rugeze ku rwego ruhanitse mu gukoresha ikoranabuhanga “nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko twagize ejo ubwo twasuraga kompanyi y’ikoranabuhanga ya Irembo ifasha Guverinoma mu gutanga serivisi ndetse no mu kuzana udushya mu ikoranabuhanga.”

Yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku Rwanda, birimo n’ibikorwa bizamura iterambere ry’ubukungu bwarwo, kandi ko ibi byose bizabera impamba abayobozi bazanye mu Rwanda, kugira ngo bazagire impinduka bazana mu Gihugu cyabo, ndetse ko banatangiye; kuko bamaze gutangiza icyanya cy’inganda nk’ikiri mu Rwanda.

Yakiriwe n’akarasisi kanogeye ijisho muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yashimiye Umwami Mswati III waje kwifatanya n’Abanyarwanda
Habayeho gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − six =

Previous Post

Haravugwa drone y’igisirikare cya Uganda yabonetse yashwanyukiye muri Congo n’icyo FARDC igiye kubikoraho

Next Post

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya y’u Rwanda

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya y’u Rwanda

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe uzaba akuriye Guverinoma nshya y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.