Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwana wagaragaye arira amarira y’ibyishimo mu gitaramo cya The Ben byarangiye amukoreye ibishimishije

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umwana wagaragaye arira amarira y’ibyishimo mu gitaramo cya The Ben byarangiye amukoreye ibishimishije
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana muto wagaragaye mu gitaramo cya The Ben ari kurira amarira y’ibyishimo kubera kubona imbonankubone uyu muhanzi yihebeye na we bikamukora ku mutima, yakiriwe mu rugo n’uyu muhanzi, anamuha impano.

Nyuma y’igitaramo cya The Ben cyabaye mu cyumweru gishize tariki 01 Mutarama 2025, uyu muhanzi yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’umwana w’umukobwa wagaragaye ari kurira muri iki gitaramo yishimiye kubona uyu muhanzi imbonankubone.

Ni ibintu byakoze ku mutima The Ben wahise yifuza kubonana n’uyu mufana we ukiri muto wagaragaje ko amukunda byanyabyo, ndetse aza no kubaririza ababyeyi be, asanga na bo bifuza ko bazabahuza.

Uyu mwana ubana n’umuryango we mu Karere ka Rubavu aho yari yanavuye ajya muri iki gitaramo cyarangiye mu masaha y’igicuku, inzozi ze zaje kuba impamo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025 ubwo yakirwaga na The Ben asanzwe afana, mu rugo iwe.

Amashusho yagaragajwe na The Ben ubwo yakiraga uyu mwana iwe, yerekana n’ubundi uyu mwana yasazwe n’ibyishimo, nabwo akarira, ari na ko uyu muhanzi amuhoza.

Uretse kumwakira mu rugo iwe, The Ben yanahaye uyu mwana impano y’ibikoresho by’ishuri, birimo ibitabo byo gusoma n’amakayi.

The Ben avuga ko na we yakozwe ku mutima no kuba umwana muto nk’uyu akunda ibikorwa bye. Ati “Icyakora mu biganiro nagiranye n’umubyeyi we nasanze ari we abikomoraho kuko ari umwe mu bankundaga mu myaka yo ha mbere.”

Mu gitaramo cya The Ben uyu mwana yasazwe n’ibyishimo
Uyu mwana na we yagiye kwa The Ben amushyiriye impano y’indabo
Byongeye kumurenga yongera kurira
Kwa The Ben yagiye amusubiriramo zimwe mu ndirimbo ze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 18 =

Previous Post

Kigali: Gutahura inzu zubatswe binyuranyije n’amategeko bigiye kwinjizwamo ikoranabuhanga rizatuma zimenyekana zikizamurwa

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.