Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana wapfiriye ku ishuri bikavugwa ko yiyahuye umuryango we wabivuze ukundi

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in MU RWANDA
0
Umwana wapfiriye ku ishuri bikavugwa ko yiyahuye umuryango we wabivuze ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana wigaga mu Ishuri rya ‘Kayonza Modern School’ uherutse kwitaba Imana, ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bikekwa ko yiyahuye, umuryango we wabihakanye; uvuga ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma umwana wabo yiyambura ubuzima, ndetse n’iyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere akwiye kuyinyomoza.

Nyakwigendera Keza Sonia wari ufite imyaka 16 y’amavuko, yitabye Imana tariki 15 Ukuboza 2024, aho amakuru yabanje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko uyu mwana yapfuye nyuma yo kurembera ku ishuri, agasaba uruhushya ngo ajye kwivuza, akarwimwa, ndetse n’ababyeyi be bakagerageza gushaka uburyo bamujyana ariko ubuyobozi bw’Ishuri bukababera ibamba.

Mu butumwa busubiza ubu bwari bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubuyobozi bw’Akarere bwahakanye ko uyu mwana atarangaranywe.

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere bwagiraga buti “Ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri, kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.

Ubuyobozi bw’ishuri bwaramuvuje, asezererwa yorohewe, iby’urupfu rwe byabaye nyuma yuko yari yavuye kwa muganga, kandi ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ababyeyi iby’uburwayi bwe banakomeza kuvugana nyuma yo kuva kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco kandi mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa YouTube witwa Ukwezi TV, yagize ati “Ikigaragara ni uko hari amakimbirane mu muryango, ashobora kuba yaranabaye n’inkomoko y’icyo cyemezo umwana yafashe.”

Mu gushyingura nyakwigendera, uwavuze mu izina ry’umukuru w’umuryango, yagaragaje agahinda n’uburakari bwinshi by’umwihariko kuri aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi, avuga ko umwana wabo atigeze yiyahura nk’uko bivugwa.

Uyu mukuru w’umuryango ubwo yafataga ijambo, yabanje gusubiza ibahasha y’amafaranga yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ishuri ryigagaho nyakwigendera nko kubafata mu mugongo, avuga ko badakeneye amafaranga yabo.

Yagize ati “Uriya mwana Sonia ntabwo yigeze yiyahura, ijambo rya nyuma yavuze, mfitiye amajwi y’abamubonye bwa nyuma yaratakambye ahagamagara mama. Ntabwo rero wajya kwiyahura ngo utakambe uhamagara nyoko kandi umusize ubizi.”

Mu mvugo yumvikanyemo kwikoma cyane Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, uyu mukuru w’umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko adateze gutura muri aka Karere kakiyoborwa n’uyu Muyobozi watangaje ariya makuru.

Ati “Umuyobozi w’Akarere yihandagaje akavuga ngo uyu mwana yaba yarazize amakimbirane y’umuryango. Muri raporo afite, Akagari kamuha cyangwa inzego z’ibanze, yigeze abona bamuregera ko umupapa n’umwana barwanye? Nagabanye amagambo yo gushinyagura.”

Uyu mukuru w’umuryango, yavuze ko ubundi uko bigenda mu Bihugu by’i Burayi, uyu Muyobozi w’Akarere ka Kayonza, yakagombye guhita yegura kubera gutangaza aya makuru adafitiye gihamya.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa, Inzego zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu mwana yitaba Imana.

Uwavuze mu izina ry’ukuriye umuryango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 2 =

Previous Post

Ubutumwa buturutse muri Polisi y’u Rwanda burebana n’iminsi mikuru bugenewe Abaturarwanda bose

Next Post

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda General Muhoozi yongeye kugenera ubutumwa Perezida Kagame

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda General Muhoozi yongeye kugenera ubutumwa Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.