Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umwana w’umukobwa uri mu buzima butabarizwa na benshi yavuze icyatumye abwisangamo

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umwana w’umukobwa uri mu buzima butabarizwa na benshi yavuze icyatumye abwisangamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 uvuka mu Murenge wa Rwikwavu, urara ahari haragenewe ubukarabiro bw’abinjira muri Gare ya Kabarondo, avuga ko yisanze muri ubu buzima kubera gutabwa n’ababyeyi be akabura ahandi yerecyeza.

Uyu mukobwa witwa Umukundwawase Naome asanzwe avuka mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, ubu akaba aba muri iyi Gare yo mu Murenge wa Kabarondo.

Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasmusangaga aha arara, ahari harashyizwe ubukarabiro bw’abinjira muri Gare ya Kabarondo, yamutekerereje inkuru y’uburyo yisanze aha.

Avuga ko ababyeyi be bamutaye barimo umwe (Se) wigiriye muri Uganda, we akabuta aho yerecyeza, agahitamo kuza muri Kabarondo gushakira ubuzima birangira yisanze arara hariya.

Yagize ati “Ni ho ndara. Ikintu gituma mbikora nta babyeyi ngira naje muri Kabarondo iwacu ni Nyankora. Ngira Papa nawe yaradutaye ajya mu Bugande.”

Avuga ko ubu buzima bumuteye impungenge ku buryo hari n’abaherutse kugerageza kumuhohotera atabarwa n’abasekirite b’amaduka.

Ati “Ejobundi naraje umuntu ashaka kumpohotera ashaka kuntera icyuma, nagize umusekerite uba hariya ruguru arankiza.”

Bamwe mu bazi uyu mwana w’umukobwa, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo abaho kuko abagizi ba nabi bashobora kuzahamusanga bakamugirira nabi ku buryo yanahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kabarondo, Munyentwari Josebert usanzwe ari umukozi ushinzwe imari n’abakozi, yavuze ko bagiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo barebe icyo bafasha uyu mwana.

Ati “Reka dukurikirane duhuze amakuru n’izindi nzego ubwo abaye ahari abantu bamukorera ubuvugizi yaba ari ukujyanwa kwa muganga bakareba ikibazo yaba afite kigahabwa umurongo.”

Uyu mwana w’umukobwa yumvikana avuga ko aramutse abonye aho arererwa, byanamufasha gusubira mu ishuri, kugira ngo na we atangire guteganyiriza ahazaza he.

Avuga ko na we ubuzima arimo bumuteye impungenge

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 17 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Icyo u Bubiligi bwabwiye Museveni cyumvikanamo icyifuzo bumushakaho kubukorera hagati yabwo n’u Rwanda

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Bubiligi bwabwiye Museveni cyumvikanamo icyifuzo bumushakaho kubukorera hagati yabwo n’u Rwanda

Icyo u Bubiligi bwabwiye Museveni cyumvikanamo icyifuzo bumushakaho kubukorera hagati yabwo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.