Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yirukanye Dr Jeanne d’Arc Mujamawariya ku mwanya wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Iri tangazo rigira riti “None ku wa 25 Nyakanga 2024, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yirukanywe mu nshingano nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’ukwezi n’igice, ahinduriwe umwanya aho yari yahawe uyu mwanya tariki 12 z’ukwezi gushize ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda.
Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari wasimbuye Prof. Bayisenge Jeannette na we utahawe undi mwanya, yahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije; umwanya yamazeho imyaka ine n’igice, aho yari yarahawe izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2019.
RADIOTV10