AMAKURU AGEZWEHO: Umwe mu Basenateri mu Nteko y’u Rwanda yeguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon. George Mupenzi wari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, muri Sena, yandikiye Perezida w’iyi Nteko, yegura ku nshingano.

Byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bugira buti “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”

Hon. George Mupenzi yari amaze imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’Umusenateri, yinjiyemo muri 2019 ubwo Sena y’u Rwanda yakiraga Abasenateri bashya basimbuye abari basoje manda zabo.

Uyu munyapolitiki ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda, yakoraga nk’impuguke ngishwanama mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi, yatangiye muri 2015.

Muri Sena y’u Rwanda, Umusenateri waherukaga kwegura, ni Hon. Dr Iyamuremye Augustin wari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko-Sena, weguye ku nshingano z’Ubusenateri no kuba Perezida wa Sena mu mpera za 2022, mu kwezi k’Ukuboza.

Dr Iyamuremye Augustin yari yeguye kuri izi nshingano ku bw’impamvu z’uburwayi bwatumaga atakibasha kuzuza inshingano ze neza, aho yahise asimburwa na Dr Francois Xavier Kalinda, wanahise atorerwa no kumusimbura ku mwanya wa Perezida wa Sena.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru