Umuhahanda RN 11 Muhanga-Ngororero-Mukamira wari wabaye uhagaritswe kutanyurwamo n’ibinyabiziga kubera imvura nyinshi yaguye, wongeye kuba nyabagendwa.
Uyu muhanda wari wagize ikibazo kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, kubera imvura nyinshi yaguye mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, igatuma amazi menshi yuzuramo.
Mu itangazo ryari ryatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yavugaga ko ibi bibazo byatewe n’imvura nyinshi yatumye uyu muhanda “Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu utari nyabagendwa.”
Muri iri tangazo, Polisi y’u Rwanda yari yagize iti “Muragirwa inama yo gukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore.”
Mu masaha akuze yo kuri iki Cyumweru, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze irindi tangazo, igira iti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda RN 11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ari nyabagendwa.”
Ibiza by’imvura byakunze kugira ingaruka mbi ku mihanda yo mu bice byo mu Majyepfo, byagiye bituma hari imihanda itaba nyabagendwa, kubera imyuzure yabaga yuzuye mu bice bimwe, ndetse n’inkangu z’imisozi ikunze gutenguha ikamanura itaka mu mihanda.
RADIOTV10