Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara, barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo, bari bafungiye i Kigali kubera ibyaha bakekwaho byahombeje Leta, bakaba bari baherutse gufungurwa, bongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Aba bakozi batanu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Niyonshimye Olivier na Ntaganzwa Athanase wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara.

Izindi Nkuru

Barimo kandi umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyanza, Nkurunziza Enock, ushinzwe inyubako muri aka Karere, Uwambajimana Clement ndetse na Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya Leta.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwari rwabataye muri yombi muri Werurwe uyu mwaka wa 2023, rwari rwatangaje bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Aba bakozi b’Uturere twa Nyanza na Gisagara bari bafungiye mu Mujyi wa Kigali, bari bakorewe dosiye n’Ubushinjacyaha buyishyikiriza Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwanababuranishije tairiki 05 Mata 2023.

Uru rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwari rwafashe icyemezo cyo kubarekura bagakurikiranwa bari hanze, ngo kuko nta mpamvu ikomeye yari ihari yatumaga baburana bafunzwe.

Amakuru yizewe avuga ko kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwongeye guta muri yombi aba bakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara.

RIB yongeye gufunga aba bantu, ishingiye ku bimenyetso bishya byaje kugaragara nyuma, bifitanye isano n’ibyaha bikekwa kuri aba bakozi bakurikiranyweho ibyahombeje Leta, aho RIB ivuga ko abakekwaho ibyaha bari batangiye no kubisibanganya.

Ubwo bafungurwaga, hari amakuru yavugaga ko rwiyemezamirimo witwa Kabanda uvugwa muri iyi dosiye yo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we yakomeje gushakishwa na RIB, ariko ko yakomeje kubura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru