Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe yavuze Akarere ka ‘Butare’: Rwatubyaye na E.Bayisenge mu mukino nkarishyabumenyi usekeje

radiotv10by radiotv10
28/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Umwe yavuze Akarere ka ‘Butare’: Rwatubyaye na E.Bayisenge mu mukino nkarishyabumenyi usekeje
Share on FacebookShare on Twitter

Uretse ruhago basanzwe bakina ari ba myugariro bombi, no mu bumenyi rusange, bafite uko bahagaze. Mu mukino w’ikiganiro 10 Battle cya RADIOTV10, Rwatubyaye Abdul na Emery Bayisenge, bahanganye, umwe yegukana intsinzi.

Muri iki kiganiro cy’umukino wa 10 battle gitambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10, abantu babiri bafite ibyo bakora mu ruganda rwa siporo, babazwa ibibazo, ubundi bakarushanwa kubitangaho ibisubizo mu gihe kitarenze amasegonda 30’’.

Rwatubyaye na Bayisenge bombi bakinanye mu ikipe y’Igihugu, bakaba basanzwe ari n’inshuti, batangiye bombi bahiga kwegukana uyu mukino.

Ku bijyanye n’amakipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Rwatubyaye yavuze ko yavuga atandatu mu gihe Emery Bayisenge yavuze ko yavuga 10.

Bayisenge yatsinzwe ku kibazo cya mbere kuko yavuze amakipe icyenda (9) akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza akongeramo imwe yagiye mu cyiciro cya kabiri, bituma Rwatubyaye yegukana inota rya mbere.

Babajijwe abatoza batoje Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rwatubyaye avuga ko yavuga bane mu gihe Emery Bayisenge yavuze ko yavuga batandatu ndetse akaza kubavuga, bigatuma na we yegukana inota rya mbere.

Babajijwe tumwe mu Turere two mu Rwanda, Rwatubyaye avuga ko yavuga dutatu, Emery Bayisenge akamuha inda ya bukuru, ubundi akavuga tubiri kuko yongeyemo na Butare (yahoze ari Perefegitura).

Muri uyu mukino, yaba Bayisenge, Rwatubyaye ndetse n’umunyamakuru wari uwuyoboye, bose basekeye icyarimwe kuba avuze Akarere ka Butare katabaho kuko aka gace kahoze ari Perefegitura.

Ibi byatumye Emery Bayisenge agira amanota abiri mu gihe Rwatubyaye yari agifite abiri.

Babajijwe Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Rwatubyaye yavuze ko yavuga 10, Emery Bayisenge avuga ko yavuga 11, aza no kubivuga, bituma yegukana inota rya gatatu.

Babajijwe kandi abahanzi bo muri Nigeria, Rwatubyaye avuga ko yavuga batanu mu gihe Emery yavuze ko yavuga batandatu ndetse akaza no kubavuga, akegukana inota rya kane, akaza no kwegukana intsinzi muri uyu mukino.

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 10 =

Previous Post

Nyanza: Amayobera ku mugabo basanze yapfiriye mu kabari karimo abagabo 2 n’umugore umwe bikingiranye

Next Post

Kigali: Umugore yibye telefone ayihisha mu ikariso bayihamagaye isoneramo bamuha urw’amenyo

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umugore yibye telefone ayihisha mu ikariso bayihamagaye isoneramo bamuha urw’amenyo

Kigali: Umugore yibye telefone ayihisha mu ikariso bayihamagaye isoneramo bamuha urw’amenyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.