Wednesday, March 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa

radiotv10by radiotv10
11/03/2026
in MU RWANDA
0
Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanda Nyamasheke- Nyamagabe (hagati y’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo) nturi nyabagendwa nyuma yuko imodoka y’ikamyi igiriye ikibazo ahaziwa nka Gisakura, ikabuza ibindi binyabiziga gutambuka.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu itangazo bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.

Iri tangazo rigira riti “Turabamenyesha ko kubera ikamyo yagiriye ikibazo ahitwa Gisakura byatume umuhanda Nyamasheke-Nyamagabe ubu udakoreshwa.”

Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abakoresha uyu muhanda, kuba bakoresha uwa Nyamasheke- Karongi- Muhanga mu gihe hakiri gushakwa uburyo iki kibazo cyakemuka.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri undi muhanda wa Muhanga- Ngororero- Mukamira na wo uhuza Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo ugize imbogamizi zatumye kuwukoresha biba bihagaze.

Uyu muhanda wo wagize ikibazo guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026, aho bwo Polisi yari yatangaje ko “kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu udakoreshwa.”

Gusa nyuma y’amasaha macye, ku wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026, uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwatangaje ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fifteen =

Previous Post

Agezweho: AFC/M23 yerekanye inzu yashwanyagujwe n’igitero cyagabwe i Goma inavuga umwe mu bo cyahitanye

Related Posts

Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Umunyeshuri w’umukobwa wabuze muri weekend yose yasanzwe aryamye kwa mwarimu

by radiotv10
10/03/2026
0

Umwarimu wigisha mu ishuri riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yuko mu icumbi...

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Umugore w’i Kigali uregwa gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yafatiwe icyemezo

by radiotv10
10/03/2026
0

Umugore w’imyaka 34 wo mu Karere ka Gasabo ukurikiranyweho gusambanya inshuro ebyiri umwana w’umuhungu w’imyaka 14, wireguraga avuga ko babikoze...

Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa

Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa

by radiotv10
10/03/2026
0

Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, yatangaje ko Perezida Paul Kagame n’abayobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda,...

BREAKING: Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome birimo ubujura no gusambanya ku gahato hanavugwa amayeri bakoreshaga

BREAKING: Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome birimo ubujura no gusambanya ku gahato hanavugwa amayeri bakoreshaga

by radiotv10
10/03/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura no gusambanya abana b’abakobwa babanje kubashukisha akazi bakoresheje...

Eng.-President Kagame in Paris, France

Eng.-President Kagame in Paris, France

by radiotv10
10/03/2026
0

The Rwandan Embassy in France announced that President Paul Kagame, along with leaders from the Rwanda Atomic Energy Board, is...

IZIHERUKA

Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa
MU RWANDA

Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa

by radiotv10
11/03/2026
0

Agezweho: AFC/M23 yerekanye inzu yashwanyagujwe n’igitero cyagabwe i Goma inavuga umwe mu bo cyahitanye

Agezweho: AFC/M23 yerekanye inzu yashwanyagujwe n’igitero cyagabwe i Goma inavuga umwe mu bo cyahitanye

11/03/2026
BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

11/03/2026
Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

11/03/2026
Eng.-Goma hit by heavy drone attacks followed by a message from AFC/M23 to the DRC Government

Eng.-Goma hit by heavy drone attacks followed by a message from AFC/M23 to the DRC Government

11/03/2026
Marriage Therapy: Why Seeking Help for Your Relationship Is a Sign of Strength

Marriage Therapy: Why Seeking Help for Your Relationship Is a Sign of Strength

11/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa

Agezweho: AFC/M23 yerekanye inzu yashwanyagujwe n’igitero cyagabwe i Goma inavuga umwe mu bo cyahitanye

BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.