Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP, ubu akaba yikorana ku giti cye, ashobora gukora umwuga w’itangazamakuru kuri imwe muri Radio zo mu Rwanda.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Golo’ ikanakundwa n’abatari bacye, ari ku rutonde rw’abatsindiye imyanya y’abakozi nk’abanyamakuru kuri Radio ya Magic FM, ibarizwi mu bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Uku gutsinda ikizamini muri RBA, bigaragazwa n’inyandiko yerekana abatsindiye imyanya ya Producer na Presenter, aho Passy [Kizito Pascal] ari afite amanota 79%.

Passy aza kuri uyu mwanya akurikira uwitwa Uwingabire Annick, we ufite 80%, ku mwanya wa gatatu hakazaho uwitwa Sebushishi Beaugard na Migambi Gilbert, bombi basanzwe muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Passy Kizito ntiyakunze kumvikana mu mwuga w’Itangazamakuru cyane, uretse kuba yarigeze gukora kuri Radio na TV1 ariko ntiyahatinze kuko yahise arisezera asubira muri muzika.

Nubwo atakunze kumvikana akora uyu mwuga w’itangazamakuru, ni wo yize, dore ko anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru.

Aramutse yinjiye muri uyu mwuga, yaba abaye umwe mu bahanzi banakora Itangazamakuru, barimo n’abafite amazina akomeye, nk’umunyamakuru Uncle Austin, Yago Pon Dat, ndetse na Andy Bumuntu we uherutse gutandukana n’igitangazamakuru yari amazeho imyaka ibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’abamaze guhitanwa n’inkongi idasanzwe muri America

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w'Urwego rw'Iterambere ry'Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.