Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi Munyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yahagaritse umwuga ahita ajya hanze

radiotv10by radiotv10
28/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Undi Munyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yahagaritse umwuga ahita ajya hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Rugimbana Theogene, umwe mu banyamakuru ba siporo bafite izina rikomeye mu Rwanda, yahagaritse uyu mwuga ndetse ahita yerecyeza hanze y’u Rwanda.

Rugimbana ahagaritse uyu mwuga w’Itangazamakuru nyuma y’imyaka ine mugenzi we Rutamu Elie Joe banakoranaga kuri Radio 1 na we asezeye uyu mwuga ndetse na we ahita yerecyeza hanze y’u Rwanda.

Amakuru aturuka ku basanzwe baganira na Rugimbana Theogene, batangaza ko yahagaritse uyu mwuga w’itangazamakuru kubera akandi kazi yabonye agomba gukorera hanze.

Rugimbana Theogene ugiye gukora akazi kazamusaba kuzajya ajya mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Africa, yagiye kuba muri Cameroun nk’uko byemezwa n’inshuti ze za hafi.

Uyu musore wamamaye mu mwuga w’itangazamakuru by’umwihariko mu biganiro bya siporo no mu kogeza imipira yo ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko nubwo abaye avuye muri uyu mwuga ariko akiwufite ku mutima.

Yatangaje ko bishobora kuzaba ngombwa akawugarukamo ari Umunyamakuru cyangwa se na we afite Igitangazamakuru cye dore ko asanzwe anafite YouTube Channel azanakomeza gukoresha.

Yagize ati “Ndabizi nzarigarukamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yaba YouTube yanjye, erega nta n’uwamenya wabona nshinze igitangazamakuru cyanjye mu bihe bizaza.”

Rugimbana Theogene wakoze ku maradiyo anyuranye mu Rwanda nka Flash FM yanamenyekaniyeho cyane ndetse na Radio 1 yakoragaho ubu, yashimiye Abanyamakuru bakoranye muri uyu mwuga ndetse n’abakundaga ibiganiro bye.

Rugimbana Theogene ahagaritse uyu mwuga w’itangazamakuru mu biganiro bya Siporo nyuma y’imyaka ine mugenzi we Rutamu Elie Joe banakoranaga na we asezeye uyu mwuga yahagaritse muri Nyakanga 2018 ndetse na we agahita yerecyeza hanze y’u Rwanda ubu akaba ari na ho atuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + six =

Previous Post

Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

Next Post

‘Inyogoye’ yakoze ubukwe bw’agatangaza bwaririmbyemo umuhanzi ukomeye (AMAFOTO)

Related Posts

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police FC yatumije iy’Ingabo z’u Rwanda APR FC gukina umukino wa gicuti nyuma y’aho yifuje...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
1

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Kanyamahanga...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Inyogoye’ yakoze ubukwe bw’agatangaza bwaririmbyemo umuhanzi ukomeye (AMAFOTO)

'Inyogoye' yakoze ubukwe bw’agatangaza bwaririmbyemo umuhanzi ukomeye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.