Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDF na RDF bakomeje guhamya ubumwe: Muhoozi yakiriye Nyakarundi ushinzwe iperereza

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in MU RWANDA
0
UPDF na RDF bakomeje guhamya ubumwe: Muhoozi yakiriye Nyakarundi ushinzwe iperereza
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi baganira uko UPDF na RDF bakomeza guhamya ubumwe.

Lt Gen Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi ko ku wa Gatatu yakiriye itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Nyakarundi.

Yagize ati “Nishimiye kwakira itsinda ry’ikirenga ry’abavandimwe bacu ba RDF ryari riyobowe na Brigadier General Nyakarundi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko umubano n’imikoranire hagati ya UPDF na RDF ikomeje gukura.

Gen Muhoozi yaboneyeho gushimira Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barunze ubumwe bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda “ibisirikare bibiri bya mbere byiza muri Afurika mu binyacumi bibiri bishize. UPDF na RDF bashobora kugera kuri buri kimwe bifuza! Inkotanyi cyane!”

Gen Muhoozi yakiriye iri tsinda rya RDF nyuma y’uko u Rwanda na Uganda bizahuye umubano wari umaze igihe urimo igitotsi bigizwemo uruhare n’uyu musirikare usanzwe ari Umujyanama wa Se Perezida Yoweri Museveni.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Gen Muhoozi yari yatangaje ko kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF ari intego ya mbere agezeho mu buzima bwe bwa gisirikare.

Muhoozi kandi aherutse guhishura ko hari bamwe mu bo mu nzego z’umutekano bacuze umugambi wo gutuma u Rwanda na Uganda barwana ariko ko nk’umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yawutahuye mbere agahita abimenyesha Perezida Museveni.

Itsinda rya RDF ryaganiriye na Muhoozi n’itsinda rya UPDF

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Byamenyekanye ko Protais Mpiranya washakishwaga cyane amaze imyaka 16 yarapfuye

Next Post

Abasore b’ibigango bagaragaye bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye bakatiwe imyaka 11

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasore b’ibigango bagaragaye bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye bakatiwe imyaka 11

Abasore b’ibigango bagaragaye bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk'uhwereye bakatiwe imyaka 11

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.