Umugabo uri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ukurikiranyweho kwica umugore we wari utwite, ubwo yaburanishwaga mu ruhame, yiyemereye ko yakoze iki cyaha kuko umugore we yahoraga amwaka amafaranga yo guhahisha.
Uyu mugabo witwa Rusumbabahizi Ezechias, akekwaho kwica umugore we tariki 23 Werurwe 2023 ubwo bagiranaga amakimbirane, aho akekwaho kumwica amunigishihe inzitiramibu.
Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena ahabereye icyaha gikekwa kuri uyu mugabo, yemereye Urukiko ko yishe umugore we.
Agaruka ku mikorere y’iki cyaha, Rusumbabahizi yavuze ko kuri iriya tariki ya 23 Werurwe yahaye umugore we nyakwigendera Nyiramporayonzi Domitille, ibihumbi bitandatu yo guhahisha, ariko ntanyurwe.
Ubwo umugore we atanyurwaga ngo yahise amukingirana mu nzu, ajya gutabaza abaturanyi, baje bakamukingurira.
Yagize ati “Baraje barankingurira nongera kumuha ibihumbi bitandatu (6000 Frw) kugira ngo ahahe byinshi birimo n’inyama.”
Rusumbabahizi yavuze ko icyo gihe yahise ajya mu kazi, ariko aho atahiye asanga umugore we atatetse nubwo yari yamusigiye amafaraganga yo guhaha, ari na bwo yamunigishaga inzitiramibu, agahita yishyikiriza inzego z’ubutabera.
Yemereye Urukiko ko yishe umugore we, icyakora ko abisabira imbabazi, akarusaba guca inkoni izamba.
Urukiko rwabajije uregwa impamvu yishe umugore we, avuga ko yahoraga amwaka amafaranga menshi yo guhahira urugo.
Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorere y’iki cyaha, bwavuze ko izi mbabazi zasabwe n’uregwa ari urwiyerurutso kuko yishe nyakwigendera yabigambiriye, ndese ko yari amaze no kumukoresha imibonano mpuzabitsina, kuko basanze yambaye ubusa.
Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku buhamya bw’abatangabuhamya, bwasabye Urukiko kuzahamya icyaha uregwa, rukamukatira gufungwa burundu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwahise rupfundikira uru rubanza, rwanzura ko ruzarusoma mu cyumweru gitaha tariki 09 Kamena 2023.
RADIOTV10
Comments 1
Jk