Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro yabonye inyotewe, yasinyishije myugariro Bugingo Hakim imukuye muri Gasogi United.

Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso wamaze gusinya imyaka ibiri muri Rayon Sports, yari amaze imyaka 3 akina muri Gasogi United, akaba yarahageze avuye muri Rwamagana City yari iri mu cyiciro cya 2.

Izindi Nkuru

Bugingo Hakim, aje muri Rayon Sports guhanganira umwanya na Ishimwe Ganijuru Elie wari usanzwe akina kuri uyu mwanya, cyane ko bivugwa ko Muvandimwe Jean Marie Vianney wari umusimbura we atazongererwa amasezerano kuko ayo yari afite yarangiye.

Nubwo asinye muri Rayon Sports ariko, amakuru avuga amasezerano yari afite muri Gasogi azarangira ku itariki ya 01 Nzeri habura iminsi ibiri gusa ngo Shampiyona y’umwaka utaha wa 2023-2024 itangire.

Uyu ni we Mukinnyi ubimburiye abandi kwinjira muri Rayon Sports cyane ko iyi kipe bivugwa ko iri mu biganiro n’abandi bakinnyi barimo Ntwali Fiacre wari Umunyezamu wa AS Kigali ndetse n’abandi.

Bugingo Hakim nubwo ari Umukinnyi ukina yugarira, amenyereweho kugira uruhare runini mu gufasha ikipe gusatira ndetse akaba azwiho gutera neza imipira y’imiterekano.

Rayon Sports ibaye imwe mu makipe ya mbere agiye ku isoko hakiri kare cyane ko yo igomba guhagararira Igihugu mu mikino ya CAF Confderation Cup nk’ikipe iheruka kwegukana igikombe cy’amahoro.

Bugingo Hakim waguzwe na Rayon

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru