Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe na USA rwagombaga gutangira rwimuriwe muri 2022

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Beatrice Munyenyezi woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, uyu munsi ntiyaburanye kuko Abacamanza bari mu mahugurwa batabashije kuboneka.

Urubanza ruregwamo uyu Munyenyezi wagombaga gutangira kuburana mu mizi, rwimuriwe tariki 06 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Inteko y’abacamanza yagombaga kuburanisha Munyenyezi ntiyabonetse kubera amahugurwa y’abagize ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru.

Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru