Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko 40.000 rumaze gufashwa mu mushinga wa Buruse zitangwa na Mastercard Foundation

radiotv10by radiotv10
15/09/2022
in MU RWANDA
4
Urubyiruko 40.000 rumaze gufashwa mu mushinga wa Buruse zitangwa na Mastercard Foundation
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mastercard Foundation urishimira ko gahunda yawo yo gutanga buruse imaze imyaka 10, yafashije ururyiruko rukabakaba ibihumbi 40 byumwihariko rwo ku Mugabane wa Afurika, ukaba ufite intego yo gukuba kabiri uyu mubare ku buryo muri 2030 bazaba bamaze kugera mu bihumbi 100.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, gahunda yo gutanga buruse ya Mastercard Foundation izwi nka ‘Mastercard Foundation Scholars Program’, yujuje imyaka 10.

Ubwo watangizwaga muri 2012, uyu mushinga watangiranye Miliyoni 500$ ufite intego yo gutegura abakiri bato kuzavamo abayobozi beza bashobora gufasha Ibihugu byabo kugera ku iterambera ry’ubukungu bwabyo.

Iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu kugaragaza impano z’urubyiruko zari zarapfukiranywe kubera amikoro macye y’imiryango rukomokamo byumwihariko rwo muri Afurika.

Ku ikubitiro iyi gahunda yari ifite intego yo gufasha urubyiruko ibihumbi 15. Mu myaka 10 ishize Umuryango Mastercard Foundation washyizemo Miliyari 1.7$ yatumye urubyiruko rukabakaba ibihumbi 40 rufashwa aho 72% yabo ari abakobwa.

Mastercard Foundation itangaza ko kugeza uyu munsi abanyeshuri 18 544 basoje mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ndetse no mu cy’amashuri makuru na kaminuza.

Reeta Roy, Perezida wa Mastercard Foundation akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, yavuze ko “binyuze mu bufatanye n’abaterankunga b’ingirakamaro, Mastercard Foundation Scholars Program iri gutuma ibihumbi n’ibihumbi by’urubyiruko rubasha kwitabira uburezi bufite ireme ndetse no gutegura abayobozi basubira mu miryango migari yabo bagafasha mu kuzamura imibereho.”

Igenzura ry’umwaka wa 2020/2021, rigaragaza ko abanyeshuri 87% barangije amashuri yisumbuye bafashijwe n’iyi gahunda, babonye akazi mu gihe abakabonye barangije Kaminuza bafashijwe n’iyi gahunda ari 71%. Iyi gahunda kandi yatumye hahangwa imirimo mishya ibihumbi 16.

Bamwe mu bafashwa na Mastercard Foundation bifatanyije mu kwizihiza iyi myaka 10

RADIOTV10

Comments 4

  1. Ni Jean Hategekimana says:
    3 years ago

    Ubwose umuntu yabona ate aba baterankunga kugira ngo bafashe umuntu ,muturangiye umuntu yakwiyandikisha mwaba mukoze

    Reply
  2. Hagenimana Eric says:
    3 years ago

    Woooow uyumushinga ndawemera cyaneeee!!!!! Njyewe ndifuza kuba joining peeeeee nabigenza gute mumbwire

    Reply
  3. MWUMVANEZA Etienne says:
    3 years ago

    Yego nibyiza rwose bakora igikorwa cyubutwari kuko hari abanyeshuri benshi barihirirwa na master card foundation ukabona rwose iyo atiga igihugu cyari kuba gihombye umuntu wagaciro mugihe kizaza

    Ikibazo ese nigute na kwa applying kuri master card foundation
    Murakoze

    Reply
  4. www.radio tv10.com says:
    3 years ago

    Ibyo tubyumva gutyo mu itangaza makuru ariko abafashwa kubona izo bursay nituzi abo aribyo,ntituzi n’igihe bibera
    NZAYIRAMBAHO OSEE

    Nzayirambaho Osee

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yavuganye kuri telefone n’Umwami w’u Bwongereza Charles III

Next Post

Mastercard Foundation Scholars Program Celebrates A Decade of Developing Young Leaders

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko 40.000 rumaze gufashwa mu mushinga wa Buruse zitangwa na Mastercard Foundation

Mastercard Foundation Scholars Program Celebrates A Decade of Developing Young Leaders

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.