Urubyiruko 40.000 rumaze gufashwa mu mushinga wa Buruse zitangwa na Mastercard Foundation

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango Mastercard Foundation urishimira ko gahunda yawo yo gutanga buruse imaze imyaka 10, yafashije ururyiruko rukabakaba ibihumbi 40 byumwihariko rwo ku Mugabane wa Afurika, ukaba ufite intego yo gukuba kabiri uyu mubare ku buryo muri 2030 bazaba bamaze kugera mu bihumbi 100.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, gahunda yo gutanga buruse ya Mastercard Foundation izwi nka ‘Mastercard Foundation Scholars Program’, yujuje imyaka 10.

Izindi Nkuru

Ubwo watangizwaga muri 2012, uyu mushinga watangiranye Miliyoni 500$ ufite intego yo gutegura abakiri bato kuzavamo abayobozi beza bashobora gufasha Ibihugu byabo kugera ku iterambera ry’ubukungu bwabyo.

Iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu kugaragaza impano z’urubyiruko zari zarapfukiranywe kubera amikoro macye y’imiryango rukomokamo byumwihariko rwo muri Afurika.

Ku ikubitiro iyi gahunda yari ifite intego yo gufasha urubyiruko ibihumbi 15. Mu myaka 10 ishize Umuryango Mastercard Foundation washyizemo Miliyari 1.7$ yatumye urubyiruko rukabakaba ibihumbi 40 rufashwa aho 72% yabo ari abakobwa.

Mastercard Foundation itangaza ko kugeza uyu munsi abanyeshuri 18 544 basoje mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ndetse no mu cy’amashuri makuru na kaminuza.

Reeta Roy, Perezida wa Mastercard Foundation akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, yavuze ko “binyuze mu bufatanye n’abaterankunga b’ingirakamaro, Mastercard Foundation Scholars Program iri gutuma ibihumbi n’ibihumbi by’urubyiruko rubasha kwitabira uburezi bufite ireme ndetse no gutegura abayobozi basubira mu miryango migari yabo bagafasha mu kuzamura imibereho.”

Igenzura ry’umwaka wa 2020/2021, rigaragaza ko abanyeshuri 87% barangije amashuri yisumbuye bafashijwe n’iyi gahunda, babonye akazi mu gihe abakabonye barangije Kaminuza bafashijwe n’iyi gahunda ari 71%. Iyi gahunda kandi yatumye hahangwa imirimo mishya ibihumbi 16.

Bamwe mu bafashwa na Mastercard Foundation bifatanyije mu kwizihiza iyi myaka 10

RADIOTV10

Comments 4

  1. Ni Jean Hategekimana says:

    Ubwose umuntu yabona ate aba baterankunga kugira ngo bafashe umuntu ,muturangiye umuntu yakwiyandikisha mwaba mukoze

  2. Woooow uyumushinga ndawemera cyaneeee!!!!! Njyewe ndifuza kuba joining peeeeee nabigenza gute mumbwire

  3. MWUMVANEZA Etienne says:

    Yego nibyiza rwose bakora igikorwa cyubutwari kuko hari abanyeshuri benshi barihirirwa na master card foundation ukabona rwose iyo atiga igihugu cyari kuba gihombye umuntu wagaciro mugihe kizaza

    Ikibazo ese nigute na kwa applying kuri master card foundation
    Murakoze

  4. Ibyo tubyumva gutyo mu itangaza makuru ariko abafashwa kubona izo bursay nituzi abo aribyo,ntituzi n’igihe bibera
    NZAYIRAMBAHO OSEE

    Nzayirambaho Osee

Leave a Reply to www.radio tv10.com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru