Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bagana Ikigo cy’Urubyiruko cya Rwamagana, bavuga ko bumva amakuru y’Agakingirizo k’igitsinagore ariko batarakabona, ku buryo ba bumva bifuza kukabona ngo bamenye n’uburyo gakoreshwa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20, ari rwo rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA kuko ubwandu bushya mu rubyiruko bugenda bwiyongera, aho kuri ubu buri ku kigero cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka wa 2023.
Bamwe mu rubyiruko rugana Ikigo cy’Urubyiruko cya Rwamagana ‘YegoCenter’ byumwihariko abakobwa, baravuga ko nta gahunda zihari zibafasha gusobakirwa imikoreshereze y’agakingirizo k’igitsinagore ku buryo hari abakenera kukamenya no kumenya imikoreshereze yako.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, yagize ati “Ntabwo nkazi (Agakingirizo k’igitsinagore), icyakora kaje tukakamenya na byo byadufasha.”
Mugenzi we na we yagize ati “Ndabyumva ko kabaho ariko sindakabonesha amaso yanjye. Kazanwa, hari abo twafasha, nyine batuzana bakatutwereka.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kiravuga ko ubusanzwe ku bigo by’urubyiruko hakwiye kuba hari umukozi ushinzwe gusobanurira urubyiruko izi serivisi, ariko ko zibaye zidahari babikurikirana, akagira inama uru rubyiruko kuba rwifashisha Ibigo Nderabuzoma bibegereye.
Umuyobozi muri RBC w’Ishami rishinzwe gukumira Virus itera SIDA, Dr.Basile Ikuzo ati “Ubusanzwe Ibigo by’urubyiruko byose birabagira (abashinzwe gusobanurira urubyiruko gahunda z’ubuzima zitandukanye harimo n’udukingirizo), aramutse adahri byaba ari ukuvugana n’Akarere tukabaza impamvu. Ubundi aba asabwa kuba ahari.”
Akomeza agaruka kuri aka gakingirizo kakiri amayobera kuri bamwe mu bagakwiye kuba bagakoresha, Dr.Basile yagize ati “Karinda SIDA nkuko n’akandi kakurinda, gusa imikoreshereze yako sinzi ko twayisobanurira kuri Terefoni, ariko mo imbere haba harimo agapapuro karimo amabwiriza yabafasha kugakoresha.”
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (Rwanda Demographic and Health Survey – RDHS 2019-2020) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’abandi bafatanyabikorwa, bwagaragaje ko abakoresha udukiringizo tw’igitsinagore ari munsi ya 5% by’abakoresha udukiringizo bose, Naho abakoresha udukiringizo tw’abagabo barenga 90% by’abakoresha udukiringizo.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10