Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, isaba abasore n’inkumi ko bagomba kumva neza ubutwari, ntibatekereze ko ari ukujya ku rugamba, ahubwo ko no gushaka icyo bakora bakiteza imbere, na byo byaba ari ubutwari.
Ni mu gihe mu Rwanda hateguwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubutwari byo kwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari uba tariki 01 Gashyantare.
Ni igikorwa cyaje gisanga ubushomeri mu rubyiruko, buhagaze kuri 19%, ari na byo byatumye hibandwa mu gukangurira abasore n’inkumi gushaka uko babwigobotora.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Solange Tetero yavuze ko urubyiruko rugomba kumva neza igisobanuro cy’ubutwari.
Yagize ati “kuva mu bushomeri na byo ni ubutwari twifuza ko bagira, no kuba umuntu uhora uvuga ati ‘Leta yakagombye kuba iduha imirimo’; ntuvuge ngo njyewe ni iki nakora kugira ngo mfatanye na Leta kugira ngo bya bindi nifuza bigerweho. Ibyo nabyo ni ubugwari.”
Uru Rwanda rw’ejo ruhabwa uwo mokoro ruremeza ko ruzi neza igisobanuro cy’ubutwari, icyakora ngo kububangikanya n’ubukene ntibyoroshye.
Abo muri iki cyiciro basaba Leta kubagoboka kuko bamwe muri bagenzi babo bijanditse mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge kubera ubushomeri.
Umwe mu rubyiruko ati “kuvuga ngo u Rwanda rw’ubu havemo intwari biragoye. Dusigaye tubaho nka tombora, uza utazi ko uri burye, wagira amahirwe bikaboneka. Gupanga iby’ejo ntibikunda, ni yo mpamvu abantu bajya mu matabi.”
Uru rubyiruko ruvuga ko hari n’abagerageza gukomanga ku butwari bikagorana, icyakora ngo bafite icyizere.
Umwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi buciriritse, yagize ati “Njyewe naratekereje ndeba kure ndavuga ngo wenda mfashe indobo ngashoramo ibihumbi makubyabiri byamfasha. Ahubwo ikibazo dufite ni uko babitwambura, ahubwo bazatworohereze kubera ko twanze kwiba.”
Minisiteri y’Urubyiruko ivuga ko yiteguye gufasha urubyiruko kwikura mu bushomeri, ariko na rwo rugasabwa gutera intambwe ibakura muri iyo mibereho.
David NZABONIMPA
RADIOTV10