Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uruganda rutunganya amata y’icyanga gihebuje rwahishuye ibanga ryayo ritazwi na benshi

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Uruganda rutunganya amata y’icyanga gihebuje rwahishuye ibanga ryayo ritazwi na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Uruganda Inyange Industries rutunganya ibinyobwa bidasembuye, bizwiho umwihariko wo kugira icyanga gihanitse, ruvuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya amata ryizewe, kuko umuntu ashobora kuyagura akayamarana amezi icyenda atayakonjesheje, kandi akaba agifite ubuziranenge yakoranywe.

Abagiriwe amahirwe yo kwinjira muri uru ruganda, bakagaragarizwa imikorere yarwo, bavayo barwirahira, aho umuntu akinjira yerekwa uburyo amata avuye ku borozi yakirwa, ubundi hagasuzumwa ayujuje ubuziranenge akinjira; ayo basanganye ibibazo agahezwa hanze y’umuryango.

Hakurikiraho akazi k’ibyuma bitandukanye, aho ikoranabuhanga riyacanirira ku bushyuye buri rugero ruri hagati y’ 135 n’ 140, kandi bigakorwa hagati y’amasegonda ane na cumi n’atanu gusa.

Hahita hakurikiraho igikorwa cyo kuyakonjesha kugira ngo asohoke azira inenge, agakomereza mu mashini ziyashyira mu dupaki tw’ingano zitandukanye.

Ibiganza by’umuntu biyakoraho mu gihe cyo gushyiraho amatariki akoreweho n’igihe azarangirira, ubundi agakomereza mu bikarito binini byoherezwa ku maguriro atandukanye.

Umuyobozi mukuru wa Inyange Industries, James Biseruka avuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’uru ruganda mu gutunganya aya mata, atuma aya mata asohokana ubuziranenge bwo hejuru, bunatuma akundwa na buri wese.

Ati “Iyo urebye mu mata yose dukora; hafi 90% ni yo mata agurishwa cyane ku isoko kandi anihuta. Icyo twashakaga ni ukugira ngo abantu bamenye uburyo akorwamo kugira ngo agere ku mezi icyenda cyangwa amezi atandatu akiri mazima. Nta kindi kibitera ni uko amata tuba twayakoze, tukayafunga neza, akagumamo ntahure n’umwuka, akagumamo ari meza. Akamara amezi icyenda adakeneye gukonjeshwa.”

Avuga ko iri koranabuhanga ritaje gufunga ibyuma bisanzwe bitanga amata atanyuze muri iryo koranabuhanga.

Ati “Ariya na yo ni meza, tuyategura nk’uko dutegura aya. Turayafata tukayateka tukayakonjesha. Aho bitandukaniye n’aya yandi ni uko hari ahantu hatari ibyuma bikonjesha, akaba yayajyana ahantu mu giturage bakayanywa batayakonjesheje. Aho bitaniye n’uko ariya [ayo ku cyuma] na yo ni meza, ariko ntarenza iminsi itanu, ayafata agahita ayanywa aho kuyasiga atari mu cyuma gikonjesha.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, asaba abaturage kureka amata yo ku igare.

Ati “Ariya mata duha abana bacu yo kumagare afite ikibazo, uyu munsi umuntu ukugemurira amata ntabwo uba uzi niba inka ye yararwaye akayitera antibiyotike. Hari igihe uba usanga umwana wawe umugaburira za antibiyotike, wamujyana kwa muganga bakamuha amokisiserine ntizimufate, ariko iyo umuhaye amata aciye aha ngaha (mu ruganda Inyange) biriya byose baba babikuyemo.”

Avuga ko iyi mikorere mishya y’uruganda Inyange izagira uruhare mu guhangana n’igwingira ryugarije 33% by’abana mu Rwanda.

Ati “Turabona ko iri koranabuhanga rya UHT rishobora kuzadufasha nk’Abanyarwanda kugabanya imirire mibi, tukava kuri 33% by’abana bagwingiye, tukagera kuri 19% bitarenze mu mwaka wa 2024.”

Uru ruganda Inyange ruvuga ko 60% y’ibyo binjiza biva mu bucuruzi bw’amata, bityo ko hari gushakiswa uburyo hongerwa ingano y’amata rutunganya

Ikigo gifite inshingano zo kongera umukamo, kivuga ko bafite umukoro wo gushaka Litiro miliyoni ebyibiri z’amata buri munsi, kugira ngo uruganda ruri hafi gukora amata y’ifu rubona Litiro ibihumbi 650 ku munsi ndetse n’Inyange ikabona uburyo bwo gutunganya amata arenze Litiro ibihumbi 350 basanzwe batunganya ku munsi.

Iyi mikorere y’uruganda Inyange izatuma Abanyarwanda basatira ikigero cyo kunywa amata giteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, riteganya ko umuturage umwe agomba kunywa Litiro 120 z’amata ku mwaka, mu gihe umwaka ushize wa 2022, imibare igaragaza ko Umunyarwanda ageze kuri Litiro 75,3 ku mwaka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Icyatumye Umunyarwanda uzwi ku mbuga nkoranyambaga afungirwa muri America cyamenyekanye

Next Post

Gitifu uvugwaho guhemukira abaturage yasabwe ibimugoye yikoreza ba Mudugudu umutwaro utavugwaho rumwe

Related Posts

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Across Africa, the phrase “African Time” is often used in conversations, parties, and even workplaces. It is a joking way...

IZIHERUKA

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you
MU RWANDA

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gitifu uvugwaho guhemukira abaturage yasabwe ibimugoye yikoreza ba Mudugudu umutwaro utavugwaho rumwe

Gitifu uvugwaho guhemukira abaturage yasabwe ibimugoye yikoreza ba Mudugudu umutwaro utavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.