Nyiri uruganda rwa Karex rwa mbere ku Isi rukora udukingirizo, yatangaje ko rushobora kuzamura ibiciro byatwo kugeza kuri 30% cyangwa hejuru y’iki gipimo mu gihe intambara ya Iran yakomeza kubangamira ingendo z’ibikoresho by’ingenzi bifashisha badukora.
Goh Miah Kiat, Umuyobozi mukuru wa Karex, yabwiye itangazamakuru ko ikiguzi cyo gukora udukingirizo cyazamutse cyane kuva iriya ntambara yo muri Iran yatangira.
Iyi sosiyete ifite icyicaro muri Malaysia ikora udukingirizo turenga miliyari eshanu buri mwaka kandi ikanaranguza izindi sosiyete ziducuruza zikomeye ku isi nka Durex na Trojan, ndetse n’inzego z’ubuzima za Leta nka NHS yo mu Bwongereza.
Uyu muyobozi wa Karex, Goh yavuze ibi mu kiganiro yagiranye na Reuters na Bloomberg, cyagarukaga ku ihungabana ry’ibikorwa by’iyi sosiyete ryaturutse ku ntambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za America na Iran.
Iyi ntambara kandi yatumye hafungwa umuhora wa Hormuz ukorerwamo ingendo z’ibikomoka kuri Peteroli byinshi bicuruzwa ku Isi, byateye izamuka ry’ibiciro byabyo kimwe n’ibindi byose nkenerwa.
Ruriya ruganda rw’udukingirizo rwa Karex runakoresha ibikoresho bikomoka kuri peteroli, harimo ammonia, ikoreshwa mu kubika udukingirizo kugira ngo tworohe.
Ni mu gihe kandi udukingirizo dukenerwa twiyongereyeho hafi 30% muri uyu mwaka, aho ibiciro byo gutwara imizigo biri hejuru kandi gutinda ku gutwara ibintu birushaho kuba bibi, nk’uko Goh yabitangaje.
Aganira na Bloomberg, Goh yagize ati “Mu bihe bikomeye, gukenera gukoresha udukingirizo birarushaho kwiyongera kuko uba utazi neza ahazaza hawe, niba ugifite akazi umwaka utaha [ashaka kuvuga ko no gukenera kuboneza urubyaro byiyongera].”
Yakomeje agira ati “Niba ufite umwana ubu, uzaba ufite undi munwa wo kugaburira.”
RADIOTV10









