Wednesday, September 11, 2024

Urugwiro rwari rwose ubwo Madamu wa Perezida Ndayishimiye yahuraga n’umugore w’uwayoboye u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu wa Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yagaragaje ko yishimiye guhura na Madamu wa Sylvestre Ntibantunganya na we wabaye Perezida w’u Burundi.

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ubwo yahuraga na Pascasie Minani, Madamu wa Sylvestre Ntibantunganya.

Yagize ati “Ni ibyishimo by’akataraboneka kuri njye ku bwo guhura kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 na mukuru wanjye Pascasie Minani, umufasha w’uwabaye Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Sylvestre Ntibantunganya.”

Madamu wa Perezida Ndayishimiye, Angeline Ndayishimiye yakomeje avuga ko yishimiye ibiganiro bagiranye, ati “Ni iby’ingenzi kwigira ku bunararibone bw’abatubanjirije.”

Sylvestre Ntibantunganya wabaye Perezida w’u Burundi kuva 1994 kugeza 1996, yari yasimbuye Cyprien Ntaryamira wapfiriye rimwe na Perezida Juvenal Habyarimana ubwo bari mu ndege imwe.

Ntibantunganya wanabaye Umusenateri muri Sena y’u Burundi, muri 2020 yari yavuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe mu Burundi yo gutora uwasimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari usoje manda ze, icyo gihe yari yavuze ko yari amatora ya mbere yari agiye kuba mu mucyo mu Burundi.

Uyu munyapolitiki wari ushyigikiye Leonce Ngendakumana wari watanzwe n’ishyaka rya FRODEBU na we abarizwamo, yavugaga ko abaturage bagomba kuzashyigikira uzatorwa wese muri aya matora yaje kwegukana na Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi ubu.

Yamushimiye inama yamugiriye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist