Inkongi idasanzwe yibasiye inyubako y’ubucuruzi butaracya itikiriramo ibifite agaciro k’amamiliyoni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyubako y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cya kare, yahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 130 Frw.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye imiryango 12 y’inyubako ikorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

SP Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko nubwo umwotsi watangiye kugaragara saa kumi n’imwe ariko iyi nkongi ishobora kuba yatangiye kare.

Yagize ati “Ibyo tumaze kubarura byangiritse, birabarirwa muri miliyoni zisaga 130 z’Amafaranga y’u Rwanda.”

SP Alex Ndayisenga avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro ariko ko hakekwa ko yaba yaturutse ku ifuru y’imigati iri mu gikari cy’iyi nyubako, cyangwa ikaba yaturutse ku mashanyarazi. Ati “Ibyo byose turacyabigenzura ngo tumenye ibyo ari byo.”

Muri iyi miryango 12 y’iyi nyabako yibasiwe n’inkongi, hari hasanzwe hakorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro nka za mudasobwa, za televiziyo n’amaradiyo, aho bamwe mu bacuruzi bavuze ko ntacyo babashije kuramuramo kuko byose byatikiriye muri iyi nkongi.

Umwe wakodeshaga imyenda yo mu birori, yagize ati “Ari imyambaro twambikaga abageni, za apareye twifashisha mu gufotora ndetse n’imashini, twaramuyemo bicyeya.”

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryageze kuri iyi nyubako kuzimya ariko byinshi mu bicuruzwa byari biyirimo, byari byamaze kwangirika.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru