Umunyarwanda wageze mu bice bigenzurwa na M23 yahishuye umwuka yahasanze abantu batakekaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Albert Rudatsimburwa wageze mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yasanze abaturage babituyemo baryama bagasinzira, mu gihe mbere ntawagohekaga kubera umutekano mucye watezwaga n’imitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR.

Albert Rudatsimburwa ni nyiri igitangazamakuru cya Contact cyari gifite Radio na Televiziyo byakoreraga mu Rwanda, akaba umwe mu bakurikiranira hafi ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Uyu munyamakuru usanzwe ari n’umusesenguzi mu bya politiki, yavuze ko yagiriye uruzinduko muri Terirwari igenzurwa na M23, agatungurwa n’uburyo yasanze byifashe.

Yagize ati “Urugendo nagiriye muri teritwari igenzurwa na M23, rwanyeretse uburyo abaturage bameze, muri Rutshuru na Nyiragongo n’ibice bya Masisi, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bari barahunze imitwe y’inyeshyamba ya FDLR na Mai-Mai.”

Rudatsimburwa akomeza avuga ko muri ibi bice biri mu maboko ya M23 yasanze abaturage batekanye kurusha uko byari bimeze mbere yuko uyu mutwe ufata ibi bice.

Ati “Ibintu byananiye MONUSCO mu myaka 30 byanashowemo miliyari 30 $, abantu babayeho mu mahoro n’umutekano.”

Uyu munyamakuru kandi agaragaza n’amafoto y’abaturage bari kuganirizwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23, batabishisha, bigaragara ko bamenyeranye.

Albert Rudatsimburwa agaragaje uko yasanze byifashe mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23 nyuma y’undi munyarwanda Me Gatere Nyiringabo Ruhumuriza na we wagendereye agaca ka Kishishe, agiye no gukora ubushakashatsi ku bwicanyi bwegetswe kuri M23.

Uyu munyamategeko w’Umunyarwanda na we yavuze ko yasanze abatuye muri aka gace babayeho batekanye, ndetse banavuga ko kuva M23 yahagera ari bwo babonye umutekano batigeze bagira mbere.

Mu mashusho yafashwe ubwo uyu munyamategeko yari yagiye gukora ubushakashatsi, abaturage bavugamo ko bifuza ko umutwe wa M23 waguma muri aka gace ka Kishishe kuko bafite impungenge ko igihe uzaba wahavuye, inyeshyamba za FDLR n’abasirikare ba FARDC, bazaza bakabagirira nabi.

Albert Rudatsimburwa yanageze ku modoka yambuwe Gen Cirimwami wa FARDC wari uyoboye urugamba rwo guhashya umutwe wa M23

Photos/Twitter-Albert Rudatsimburwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru