Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

radiotv10by radiotv10
22/05/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Inyubako yo mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola ku Bitaro bya Rwampara biherereye mu mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatwitswe n’abakoze igisa n’imyigaragambyo bashaka kwiba umurambo w’uwishwe n’iki cyorezo, banavuga ko ntagihari.

Nk’uko y’ibanze abivuga zibivuga, urubyiruko rushyigikiwe n’abagize umuryango wavuzwe ko umwana wabo yapfuye azize Ebola, binjiye mu bitaro bagerageza kujyanya umurambo w’uwapfuye.

Abaganga bavuga ko batemeranya n’ibyabaye ku rupfu. Polisi yahise ihagoboka ndetse irasa amasasu yo kuburira kugira ngo abakoraga ibyo babihagarike.

Urusaku rw’amasasu, ibikorwa byo kwangiza ibintu, n’inkongi by’umuriro byabaye ku wa Kane ku bitaro bya Rwampara, aho amahema yari yashyizwe mu kigo cyita ku barwayi bakekwaho kandi bemejwe ko banduye Ebola.

Nk’uko abatangabuhamya benshi babivuga, imbaga y’abantu bashyamiranye, bashidikanya ku kubaho kw’iyi ndwara ya Ebola, bamaganye ibyabaye ku rupfu rw’umwe mu bo bapfiriyeho bagerageza gufata umurambo ku ngufu.

Abigaragambya batwitse amahema abiri yashyirwagamo abantu babaga bashyizwe mu kato. Umurambo wari imbere watwitswe ku buryo butangaje.

Umwe mu banyapolitiki bo muri aka gace witwa Luc Malembe wanabonye ibi biba, avuga ko iki kibazo giterwa n’amakuru adatangwa neza ry’inzego z’ubuzima ku bijyanye n’ingamba zo gukumira no kurwanya Ebola.

Yagize ati “Bagomba gushyiramo abayobozi bazwi n’abaturage bashobora kubatega amatwi kugira ngo babashe gutanga ubutumwa bw’uko ‘Ebola ari ukuri,’ kugira ngo abaturage bafate ingamba zo kuyirinda. Niba abaturage batabyemera, bashobora gute gufata izi ngamba? Ni yo mpamvu ubona icyorezo kirimo kwiyongera.”

Hari kandi amakuru agaragaza ko nyuma y’ibi byabaye, abantu benshi bakekwaho kandi bemejwe ko banduye Ebola bari muri iki kigo cy’akato, batorotse, ibintu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi kuko bashobora gutuma ubwandu bwiyongera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Next Post

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Related Posts

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Igisirikare cya Iran cyavuze ko kizafungura ipaji nshya y’urugamba kikagura intambara igihe Leta Zunze Ubumwe za America na Israel zatangiza...

Andi makuru yamenyekanye ku mugabo wapfuye ari gukorana imibonano n’umugore utari uwe

Andi makuru yamenyekanye ku mugabo wapfuye ari gukorana imibonano n’umugore utari uwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Polisi yo muri Uganda yatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo wo mu Karere ka Luuka witabye Imana ubwo yari ari...

Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ko yahaye ikiruhuko abafana ba Arsenal

Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ko yahaye ikiruhuko abafana ba Arsenal

by radiotv10
20/05/2026
0

Guverinoma ya Botswana yavuze ko nta kirihuko rusange cyagenewe abafana ba Arsenal nyuma yuko hagiye itangazo ryacuzwe ryavugaga ko abakunzi...

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

by radiotv10
20/05/2026
0

Umugabo w’imyaka 50 wo mu Karere ka Luuka mu Burasirazuba bwa Uganda, yapfuye ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuturanyi mu...

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

by radiotv10
20/05/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imodoko yo mu bwoko bwa Rolls-Royce ya Anita Annet Among...

IZIHERUKA

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi yateye intambwe imuganisha guca agahigo azaba afite wenyine
FOOTBALL

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi yateye intambwe imuganisha guca agahigo azaba afite wenyine

by radiotv10
22/05/2026
0

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

22/05/2026
Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

22/05/2026
Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

22/05/2026
Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

22/05/2026
Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

22/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by'urumogi byangirijwe imbere y'abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi yateye intambwe imuganisha guca agahigo azaba afite wenyine

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.