Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in AMAHANGA
0
Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire muri Leta Zunze Ubumwe za America rwatesheje agaciro ibyaregwaga kompanyi zikomeye mu ikoranabuhanga zirimo na Apple na Microsoft, ku byaha byo gukoresha abana imirimo ivunanye yo mu bucukuzi bw’amabaye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikirego cyatanzwe gishinja kompanyi eshanu (5); Apple, Microsoft, Tesla, Dell technologies na Alphabet ifite google, cyo gukoresha abana mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe.

Mu kugenzura icyo kirego, Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Leta ya Columbi muri America, rwasanze kuba izo kompanyi zaraguze amabuye y’agaciro ya Cobalt yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telephone na mudasobwa aturutse muri Congo bitavuze ko ari bo bagize uruhare mu gukoresha abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nanone kandi Urukiko ruvuga ko abareze bananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika byuko ibyo bigo bifite ijambo rikomeye mu gukoresha abana cyangwa kubuza ko bakoreshwa.

Icyo kirego cyatanzwe mu 2019 n’ikigo kivuga ko giharanira uburenganzira bw’abana, cyavugaga ko gihagarariye abakomeretse n’ababyeyi bahaburiye abana.

Si ubwa mbere kandi giteshejwe agaciro kuko no mu mwaka wa 2021 cyari cyateshejwe agaciro ariko uyu muryango ujuririra Urukiko rw’Ubujurire muri America.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Kabarondo: Bavuze icyo bahanishwa iyo bafatiwe mu ikosa ryorohereje babona nk’igihano kihanukiriye

Next Post

Igisubizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi ku nyungu y’Isoko Nyafurika u Rwanda rumazemo imyaka 3

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika

Igisubizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi ku nyungu y’Isoko Nyafurika u Rwanda rumazemo imyaka 3

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.