Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in AMAHANGA
0
Urukiko rukomeye muri America rwafashe icyemezo ku kirego cyaregwagamo ibidakwiye byakorewe muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire muri Leta Zunze Ubumwe za America rwatesheje agaciro ibyaregwaga kompanyi zikomeye mu ikoranabuhanga zirimo na Apple na Microsoft, ku byaha byo gukoresha abana imirimo ivunanye yo mu bucukuzi bw’amabaye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikirego cyatanzwe gishinja kompanyi eshanu (5); Apple, Microsoft, Tesla, Dell technologies na Alphabet ifite google, cyo gukoresha abana mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe.

Mu kugenzura icyo kirego, Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Leta ya Columbi muri America, rwasanze kuba izo kompanyi zaraguze amabuye y’agaciro ya Cobalt yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telephone na mudasobwa aturutse muri Congo bitavuze ko ari bo bagize uruhare mu gukoresha abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nanone kandi Urukiko ruvuga ko abareze bananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika byuko ibyo bigo bifite ijambo rikomeye mu gukoresha abana cyangwa kubuza ko bakoreshwa.

Icyo kirego cyatanzwe mu 2019 n’ikigo kivuga ko giharanira uburenganzira bw’abana, cyavugaga ko gihagarariye abakomeretse n’ababyeyi bahaburiye abana.

Si ubwa mbere kandi giteshejwe agaciro kuko no mu mwaka wa 2021 cyari cyateshejwe agaciro ariko uyu muryango ujuririra Urukiko rw’Ubujurire muri America.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 5 =

Previous Post

Kabarondo: Bavuze icyo bahanishwa iyo bafatiwe mu ikosa ryorohereje babona nk’igihano kihanukiriye

Next Post

Igisubizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi ku nyungu y’Isoko Nyafurika u Rwanda rumazemo imyaka 3

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika

Igisubizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi ku nyungu y’Isoko Nyafurika u Rwanda rumazemo imyaka 3

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.