Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe

radiotv10by radiotv10
22/03/2022
in MU RWANDA
0
Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko kuba umunyemari Mudenge Emmanuel yarafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa, nta tegeko ryishwe kuko hari ibindi byaha akurikiranywemo.

Mudenge Emmanuel yatawe muri yombi tariki 29 Ukuboza 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu kwaka inguzanyo muri banki ya miliyoni 100 Frw.

Tariki 04 Werurwe 2022, Urukiko rwari rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu munyemari ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Gusa ngo ubwo uyu munyemari yari agiye gusohoka muri Gereza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruzana inyandiko kuri Gereza yo kumuta muri yombi, bituma adasohoka.

Mudenge n’abanyamategeko be biyambaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge barumenyesha ko uregwa afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa.

Mu iburanisha ryabaye tariki 16 Werurwe 2022, Mudenge n’abanyamategeko be, baregaga umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin ko ari we umufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ko yazanwa mu rukiko kugira ngo abibazwe.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uregwa yakomeje gufungwa kuko hari ibindi byaha akurikiranyweho

Mudenge yavugaga ko kugira ngo yongere afungwe kabone nubwo haba hari ibindi byaha akurikiranyweho, hagombaga gutangira izindi nzira zo kuburana.

Abanyamategeko b’uyu munyemari, babwiye umucamanza ko kuba umukiliya wabo yarafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa, nta cyizere cyo kuzabona ubutabera buboneye mu rubanza rwo mu mizi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko nta mpamvu yo gutumiza umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ndetse ko kuba uregwa yarakomeje gufungwa nta tegeko ryishwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Umukecuru yakubiswe iminyafu 10 nyuma yo gufatwa asambana n’umusore ukiri muto

Next Post

Yaturutse muri Metero 8.000: Andi makuru ku ndege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka

Related Posts

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

IZIHERUKA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yaturutse muri Metero 8.000: Andi makuru ku ndege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka

Yaturutse muri Metero 8.000: Andi makuru ku ndege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hadutse ubuhanuzi bwazamuye impaka mu bakristo b’Itorero rimwe mu Rwanda

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.