Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko kuba umunyemari Mudenge Emmanuel yarafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa, nta tegeko ryishwe kuko hari ibindi byaha akurikiranywemo.

Mudenge Emmanuel yatawe muri yombi tariki 29 Ukuboza 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu kwaka inguzanyo muri banki ya miliyoni 100 Frw.

Izindi Nkuru

Tariki 04 Werurwe 2022, Urukiko rwari rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu munyemari ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Gusa ngo ubwo uyu munyemari yari agiye gusohoka muri Gereza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruzana inyandiko kuri Gereza yo kumuta muri yombi, bituma adasohoka.

Mudenge n’abanyamategeko be biyambaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge barumenyesha ko uregwa afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa.

Mu iburanisha ryabaye tariki 16 Werurwe 2022, Mudenge n’abanyamategeko be, baregaga umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin ko ari we umufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ko yazanwa mu rukiko kugira ngo abibazwe.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uregwa yakomeje gufungwa kuko hari ibindi byaha akurikiranyweho

Mudenge yavugaga ko kugira ngo yongere afungwe kabone nubwo haba hari ibindi byaha akurikiranyweho, hagombaga gutangira izindi nzira zo kuburana.

Abanyamategeko b’uyu munyemari, babwiye umucamanza ko kuba umukiliya wabo yarafatiwe icyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo ariko agakomeza gufungwa, nta cyizere cyo kuzabona ubutabera buboneye mu rubanza rwo mu mizi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko nta mpamvu yo gutumiza umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ndetse ko kuba uregwa yarakomeje gufungwa nta tegeko ryishwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru