Urukiko rw’Ibanze Rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga ukurikiranyweho kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw.
Karake Afrique ushinzwe ubushakashatsi mu by’amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha cyo kwakira ruswa.
Karake Watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 11 Gashyantare 2022, bivugwa ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw ya Avance kuri Miliyoni 10 Frw yatse umuturage ufite urubanza, yavuze ko aya mafaranga ari ayo yishyurwaga n’uwari uri kuyamuha.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko nta bimenyetsi bifatika byatanzwe na Karake Afrique ko aya mafaranga koko yari ubwishyu bityo ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha bifite ishingiro.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahise rwemeza ko uyu mukozi w’Urukiko rw’Ikirenga rusumba izindi nkiko mu Rwanda, akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Ubwo baburanaga ku ifunga ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Karake yafatiwe mu cyuho ari guhabwa miliyoni 1,4 Frw n’umwana w’umuntu ufite urubanza mu rukiko rw’Ubujurire nyuma y’uko amwijeje ko azayaha Umucamanza agafata icyemezo kiri mu nyungu ze.
Uregwa ndetse n’Umunyamategeko we, bo bavugaga ko nta kimenyetsi na kimwe kigaragaza ko ariya mafaranga ari ruswa ahubwo ko ari amafaranga uregwa yishyurwaga n’uwo yari yayagurije mu bizwi nka Banque Lambert wari wamwizeje ko azamwungukira.
RADIOTV10