• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwubashye icyifuzo cya Karasira wanze kuburanira ku ikoranabuhanga

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
Urukiko rwubashye icyifuzo cya Karasira wanze kuburanira ku ikoranabuhanga
Share on FacebookShare on Twitter

Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri, wanze kuburana hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, yemerewe n’Urukiko kuzajya kuburana ari mu cyumba cyarwo.

Karasira Aimable wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ufunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

Ubwo Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yageraga mu cyumba cy’iburanisha, umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira uregwa yari mu ku rukiko mu gihe umukiliya we yari kuri Gereza aho afungiye akurikiranye ku ikoranabuhanga rya Skype.

Karasira abajijwe niba yiteguye kuburana, yavuze ko atiteguye kuburana kuri iri koranabuhanga rya Skype ndetse ko yabimenyesheje urukiko arusaba kujya kuburanira ku cyicaro cy’urukiko.

Uyu mugabo uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku biganiro yatambutsaga kuri YouTube birimo amagambo aremereye, yabwiye Urukiko ko ibaruwa y’ubu busabe bwe yayishyize muri system.

Ni icyifuzo kandi gishyigikiwe n’Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana wavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n’amategeko kuko ari uburenganzira bwe mu rwego rwo kwiregura.

Umucamanza akimara kumva ibisobanuro by’uregwa, yasubitse urubanza ahita ategeka ko azaburana ari ku cyicaro cy’Urukiko tariki 25 Mata 2022.

Karasira Aimable wari warahagaritswe ku murimo w’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021 aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangazaga ko rumukurikiranyeho ibyaha birimo kubiba amacakubiri.

Amaze gutabwa muri yombi, inzego zishinzwe iperereza zagiye gusaka kwa Karasira, zisanga atunze amafaranga agera muri Miliyoni 30 Frw zirimo Miliyoni 10 Frw yari abitse iwe ariko ntiyabonera ibisobanuro inkomoko y’aya amafaranga ari na byo byatumye mu byaha akurikiranyweho hiyongeraho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + three =

Previous Post

Perezida Kagame ari mu Budage mu nama yiga ku gukorera inkingo muri Africa

Next Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku musizi Bahati waburiwe irengero

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Hamenyekanye amakuru mashya ku musizi Bahati waburiwe irengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.