Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwubashye icyifuzo cya Karasira wanze kuburanira ku ikoranabuhanga

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
Urukiko rwubashye icyifuzo cya Karasira wanze kuburanira ku ikoranabuhanga
Share on FacebookShare on Twitter

Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri, wanze kuburana hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, yemerewe n’Urukiko kuzajya kuburana ari mu cyumba cyarwo.

Karasira Aimable wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ufunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

Ubwo Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yageraga mu cyumba cy’iburanisha, umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira uregwa yari mu ku rukiko mu gihe umukiliya we yari kuri Gereza aho afungiye akurikiranye ku ikoranabuhanga rya Skype.

Karasira abajijwe niba yiteguye kuburana, yavuze ko atiteguye kuburana kuri iri koranabuhanga rya Skype ndetse ko yabimenyesheje urukiko arusaba kujya kuburanira ku cyicaro cy’urukiko.

Uyu mugabo uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku biganiro yatambutsaga kuri YouTube birimo amagambo aremereye, yabwiye Urukiko ko ibaruwa y’ubu busabe bwe yayishyize muri system.

Ni icyifuzo kandi gishyigikiwe n’Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana wavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n’amategeko kuko ari uburenganzira bwe mu rwego rwo kwiregura.

Umucamanza akimara kumva ibisobanuro by’uregwa, yasubitse urubanza ahita ategeka ko azaburana ari ku cyicaro cy’Urukiko tariki 25 Mata 2022.

Karasira Aimable wari warahagaritswe ku murimo w’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021 aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangazaga ko rumukurikiranyeho ibyaha birimo kubiba amacakubiri.

Amaze gutabwa muri yombi, inzego zishinzwe iperereza zagiye gusaka kwa Karasira, zisanga atunze amafaranga agera muri Miliyoni 30 Frw zirimo Miliyoni 10 Frw yari abitse iwe ariko ntiyabonera ibisobanuro inkomoko y’aya amafaranga ari na byo byatumye mu byaha akurikiranyweho hiyongeraho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − ten =

Previous Post

Perezida Kagame ari mu Budage mu nama yiga ku gukorera inkingo muri Africa

Next Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku musizi Bahati waburiwe irengero

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Hamenyekanye amakuru mashya ku musizi Bahati waburiwe irengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.