Urupfu rwa Dr.Emmanuel wakundaga football rwashenguye benshi barimo abafana ba Arsenal

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr. Emmauel Hafashimana bakundaga kwita Kunde wari usanzwe ari umukunzi wa siporo by’umwihariko Football, witabye Imana, urupfu rwe rwababaje benshi barimo abakunzi b’ikipe ya Arsenal yari asanzwe afana.

Urupfu rwa Dr. Emmauel Hafashimana rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 ubwo bamwe mu bakunzi ba Siporo bavugaga ko yitabye Imana.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukora ibiganiro bya Siporo, uri mu babanje kuvuga iby’urupfu rwa Dr Hafashimana, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ababaye cyane.

Yagize ati Mbega inkuru Mbi…Wari IMFURA wari umuntu ukunda abantu, wari uzi ubwenge kandi ukatugira inama kenshi. Wakunze Sports uranayitangira Dr. ruhukira mu mahuro nshuti yanjye.”

Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bahuriye mu muryango witwa Rwanda Arsenal Fan Club (RAFC), na bo batangaje ko babajwe n’urupfu rw’umunyamuryango wabo Dr. Emmauel Hafashimana.

Aba bakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza ariko baba mu Rwanda, babinyujije kuri Twitter banditse bati “Tubabajwe no kubamenyesha ko inshuti yacu umunyamurwango, umubyeyi akaba ni umwarimu Dr. Emmauel Hashimana (Kunde) yitabye Imana kuri uyu wa mbere. Azahora mu mitima yacu.”

Dr Emmanuel yari asanzwe ari umufana wa Arsenal

Dr. Emmauel Hafashimana wari usanzwe ari umunyamuryango w’abakunzi ba Arsenal, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, nyuma ajya kwiga mu Bububiligi aho yaje kuva aba umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi muri Kaminuza ya INATEK aho yagiye agaragara mu bikorwa byinshi byo gukunda umupura birimo gushyigikira ikipe ya INATEK.

Mu kiganiro yagiranye na TV10 muri 2018, Dr. Emmauel Hafashimana alias Kunde yavuze ko uretse kuba ari umukunzi wa Football, yanawukinnye yewe akanakina mu cyiciro cya mbere ndetse ko ari na ho yakuye akazina ka Kunde wari umukinnyi ukomeye wa Cameroon mu myaka y’ 1980.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru