Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in MU RWANDA
0
Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Prof. Rwanyindo Pierre Ruzirabwoba uzwi mu bushakashatsi bwo kubaka amahoro n’ubumwe mu muryango mugari w’Abanyarwanda, yitabye Imana ku myaka 89, abamuzi bagaruka ku bikorwa yakoze byagiriye benshi akamaro.

Nyakwigendera yitabye Imana mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu, tariki 04 Ugushyingo 2023, aguye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Prof. Rwanyindo Pierre yayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Ibiganiro Mpaka bigamije kubaka amahoro IRDP cyagize uruhare runini mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho abamuzi yaba abo yigishije ndetse n’abo bakoranye, bose bavuga ko yari inyangamugayo, agahora yifuza amahoro n’imibanire myiza mu bantu.

By’umwihariko Ikigo IRDP yayoboye, kizwiho kuba cyarunganiye gahunda za Leta y’u Rwanda mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, kibinyujije mu bushakashatsi n’ibiganiro cyakoze.

Umuyobozi Mukuru wa IRDP, Dr Eric Ndushabandi avuga ko yahuriye na nyakwigendera mu Gihugu cy’amahanga mu Bubiligi mu myaka 11 ishize ubwo yariho amurika ubushakashatsi ku bijyanye n’ubwoko bwahozeho mu Rwanda [Abahuru, Abatutsi n’Abatwa] bugaragaza ko ari inzitizi y’amahoro mu Rwanda.

Eric Ndushabandi yagize ati “Namubajije ibibazo bikomeye birimo inyurabwenge. Yarambwiye ati ‘nusoza amasomo yawe ya PhD, uzagaruke tugomba gukorana’ […] Yarambwiye ati ‘ngwino dufatanye gukora kuri ibyo bibazo bikomeye, tugamije kubaka amahoro arambye mu Rwanda’.”

Dr Eric Ndushabandi na we uzwi mu biganiro bigamije kubaka umuryango mugari bifasha benshi, avuga ko afatira urugero kuri nyakwigendera Prof Rwanyindo. Ati “Ni umugabo wakoranaga umuhate agakora no ku ngingo zikomeye cyane.”

Benshi mu bagarutse ku byarangaga Rwanyindo, bavuga ko yabereye urugero benshi, akanigirwaho indangagaciro ziboneye zifasha benshi kwitwara neza no kubanira neza abandi dore ko aho yabaga hose, yaharaniraga ko hahorana ituze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura

Next Post

Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro

Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.