Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi babona umushahara uciriritse mu Rwanda, batangiye kwicinya icyara ko hagiye gutangira kubahirizwa itegeko rishya riteganya umusoro ku mushahara w’ukwezi, rizagabanya umusoro kugeza ku kigera cya 50%.

Uwubuntu Angelique, umwarimu wo mu mashuri abanza, mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko yizeye ko we na bagenzi be bagiye kwakira umushahara utubutse ubwo Guverinoma igiye gutangira gushyira mu bikorwa itegekero rya 2022 ryerecyeye umusoro ku byinjiye rizatangira kubahirizwa muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Izindi Nkuru

Yavuze ko itegeko ryari risanzweho riteganya umusoro wa 20% ku bantu binjiza hagati y’ibihumbi 60 Frw n’ibihumbi 100 Frw, naho abinjiza hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw, bagasora 30%.

Iri tegeko rishya rya 2022 rizatangira kubahirizwa muri uku kwezi k’Ugushyingo 2023, riteganya ko abakozi binjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60 Frw n’ibihumbi 100 Frw, bazajya basora 10% aho kuba 20% [ni ukuvuga ko umusoro wagabanutseho 50%], mu gihe abahembwa hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw bakazajya basora 20% aho kuba 30%.

Uyu mwarimu Uwubuntu avuga ko iri tegeko rigabanya umusoro, riziye igihe kuko n’ibiciro ku masoko byazamutse.

Yagize ati “Icyemezo cyo kugabanya umusoro, cyashimwe na benshi kuko kizagabanya inshingano zinsaba amikoro nk’umukozi wasabwaga byinshi kandi binatume mbasha kubona iby’ibanze nkenera.”

Nk’uko itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyabitangaje tariki 25 Ukwakira 2023, iki kigo cyibukije “ko ibyiciro bishya bishingirwaho mu kubara umusoro ku bihembo (PAYE/Pay As You Earn) ku mwaka wa kabiri bizatangirana n’igihe cy’isoresha cy’ukwezi k’Ugushyingo 2023, kuzamenyekanishwa bitarenze tariki 15 Ukuboza 2023.”

Umusoro uzwi nka PAYE, ni umusoro ku nyungu ugenwa n’ibyo umuntu yinjije, kandi ugakurwa ku mushahara.

Perezida wa Sendika y’abakozi (COTRAF Rwanda), Eric Nzabandora yavuze ko iri gabanuka ry’umusoro, rizazanira inyungu abasanzwe babona umushahara muto.

Yagize ati “Kugabanya umusoro ku bakozi binjiza umushahara uri hejuru y’ibihumbi 60 Frw, no kugabanya umusoro ku bahembwa umushahara uri hagati ya 60 000 Frw na 200 000 Frw, bizabafasha kubona ibyo bakenera.”

Nzabandora kandi yashimye kuba iri tegeko rizatuma abanjiza umushahara uri munsi ya 60 000 Frw ku kwezi, basonerwa umusoro ku nyungu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Egide Frank says:

    nkabakozi b,utugari muntara nybundi ntagishya kibirimo pe kuko ntawuzarenza 10k

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru