Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’Abanya-Kenya, Sauti Sol ryari riherutse gutangaza ko rigiye guhagarika kuririmbana nk’itsinda, bidasubirwaho ryabishyizeho akadomo, risezeranaho rinasezera ku bakunzi baryo mu gitaramo cyaranzwe n’amarangamutima menshi.

Iri tsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Willis Austin Chimano na Polycarp Otieno, ryari rimaze imyaka 17 rikorana nk’itsinda.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023 iri tsinda ryari ryatangaje ko rigiye gutandukana, ubwo ryabitangazaga mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo.

Icyo gihe bari babwiye abafana babo ko bagiye gutandukana ko bari gukora kuri album yabo ya nyuma, ndetse bamwe mu bakunzi babo, ntibahita babyemera.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, iri tsinda ryakoze igitaramo cya nyuma cyaryo nk’itsinda cyabereye i Nairobi bise Sol Fest.

Muri iki gitaramo, abagabo bagize iri tsinda basezeranyeho ku rubyiniro, bagaragaza amarangamutima adasanzwe yo kuba batazongera gukorana nk’itsinda, ibintu byanazamuye amarangamutima y’abakitabiriye.

Iri tsinda ryubatse amateka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ryagiye rishyira hanze indirimbo zakunzwe n’abatari bacye nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, ‘Live and Die in Africa’, ‘Nerea’, ‘Isabella’ na ‘Shake Yo Bam Bam’.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro

Next Post

Abasore babiri bavukana bakekwaho kwica umubyeyi wabo barabyiyemerera

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Abasore babiri bavukana bakekwaho kwica umubyeyi wabo barabyiyemerera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.