Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Abanya-Kenya, Sauti Sol ryari riherutse gutangaza ko rigiye guhagarika kuririmbana nk’itsinda, bidasubirwaho ryabishyizeho akadomo, risezeranaho rinasezera ku bakunzi baryo mu gitaramo cyaranzwe n’amarangamutima menshi.

Iri tsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Willis Austin Chimano na Polycarp Otieno, ryari rimaze imyaka 17 rikorana nk’itsinda.

Izindi Nkuru

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023 iri tsinda ryari ryatangaje ko rigiye gutandukana, ubwo ryabitangazaga mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo.

Icyo gihe bari babwiye abafana babo ko bagiye gutandukana ko bari gukora kuri album yabo ya nyuma, ndetse bamwe mu bakunzi babo, ntibahita babyemera.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, iri tsinda ryakoze igitaramo cya nyuma cyaryo nk’itsinda cyabereye i Nairobi bise Sol Fest.

Muri iki gitaramo, abagabo bagize iri tsinda basezeranyeho ku rubyiniro, bagaragaza amarangamutima adasanzwe yo kuba batazongera gukorana nk’itsinda, ibintu byanazamuye amarangamutima y’abakitabiriye.

Iri tsinda ryubatse amateka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ryagiye rishyira hanze indirimbo zakunzwe n’abatari bacye nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, ‘Live and Die in Africa’, ‘Nerea’, ‘Isabella’ na ‘Shake Yo Bam Bam’.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru