Abasore babiri bavukana bakekwaho kwica umubyeyi wabo barabyiyemerera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahungu babiri bava indi imwe bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bakurikiranyweho kwica nyina bamunigishije umugozi, bamuhengereye asinziriye, biyemereye ko ari bo babikoze.

Aba basore barimo uw’imyaka 18 na mukuru we w’imyaka 23 y’amavuko, bo mu Mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo, ari na ho bakekwaho gukorera iki cyaha cyo kwica nyina wari ufite imyaka 47.

Izindi Nkuru

Amakuru yamenyekanye nyuma y’uko umuvandimwe w’aba basore we w’imyaka 13, atanze amakuru avuga ko abavandimwe be ari bo bishe nyina mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko aba bahungu bishe nyina bamuziza kuba yari yaranze kubaha imigabane ku isambu yabo, ndetse ko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye kuri iki kibazo.

Aba bavandimwe bakekwaho kwica umubyeyi wabo bamunigishije umugozi wanikwagaho imyenda, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanjongo mu gihe iperereza rigikomeje.

Kanyogote Cyimana Juvenal uyobora Umurenge wa Kanjongo, yavuze ko aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bishe nyakwigendera, bamunigishije umugozi, ubwo bahengeraga asinziriye mu ijoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru