Icyo M23 ivuga ku ibura ry’amashanyarazi i Goma ryakangaranyije benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uvugwaho kuba wagose Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko ntaho uhuriye n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri uyu mujyi.

Umuriro w’amashanyarazi mu gice kimwe cy’umujyi wa Goma, ryagaragaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, aho bivugwa ko ryatewe n’iyangirika ry’ibikorwa remezo bijyana umuriro muri uyu mujyi ryatewe n’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR.

Izindi Nkuru

Iri bura ry’umuriro w’amashanyarazi kandi ryabayeho nyuma y’iminsi bivugwa ko umutwe wa M23 wagose uyu mujyi wa Goma ukiri mu biganza bya FARDC.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iri bura ry’amashanyarazi ntaho rihuriye n’uyu mutwe.

Yagize ati “M23 iramenyesha abantu bose ko nta ruhare yagize mu ibura ry’amashanyarazi mu mujyi wa Goma n’ibice biwukikije.”

Muri ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, akomeza avuga ko abatuye mu bice biri kugenzurwa na M23, bakomeje ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, agasaba Perezida Felix Tshisekedi guhagarika iyi mirwano ikomeje guhitana ubuzima bw’Abanyekongo.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Goma, bari bakomeje kuvuga ko umutwe wa M23 ari wo wakupye uyu muriro w’amashanyarazi.

Ni mu gihe bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi iyi mirwano, bavuga ko gukupa amashanyarazi mu mujyi wa Goma, byakozwe n’uruhande rwa FARDC, kugira ngo rubone uko rusuka ibisaru muri uyu mujyi rwirukana M23, ndetse no kugira ngo rubyegeke kuri uyu mutwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, uyu mutwe wa M23 kandi watangaje ko wamaze kwamurura abarwana ku ruhande rwa FARDC mu bice uyu mutwe wari warashyikirije ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Uyu mutwe utangaza ko muri iyi mirwano uhanganyemo na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, abacancuro ndetse n’abasirikare b’u Burundi, wabirukanye muri ibyo bice, mu rwego rwo kwirwanaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru