Sitting Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Isi yamenye ayo azahura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’umukino wa Sitting Volleyball kizabera mu Misiri, yamenye amatsinda aherereyemo, n’ayo ari kumwe na yo.

Iki gikombe kizaba kuva tariki 11 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2023, cyitabiriwe n’Ibihugu 14 birimo n’u Rwanda rufitemo ikipe y’agabore n’iy’abagabo.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, mu Misiri ahagiye kubera iki gikombe, habaye tombola y’uburyo amakipe azahura.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore, yisanze mu itsinda rya mbere ririmo, Misiri yakiriye iki Gikombe, hakabamo u Bushinwa, u Budage na Mongolia.

Muri iki cyiciro cy’abagore, itsinda rya kabiri ririmo Canada, Brazil, Slovenia, Ukraine n’u Buholandi.

Ni mu gihe ikipe y’u Rwanda y’abagabo yo, na yo iri mu itsinda ry’abagabo, iri kumwe na Misiri ndetse na Iraq.

Muri iki cyiciro cy’abagabo kandi hari itsinda rya Kabiri, irimo Iran, u Buyapani na Algeria, hakaba irya gatatu ririmo Brazil, u Bushinwa, u Buhindi na Nigeria. Naho itsinda rya kane ririmo u Budage, Ukraine, u Bufaransa, n’u Bwongereza.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo
Iy’abagore

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru