Kompanyi zikora mu rwego rwo gukusanya imyanda no kuyibyaza umusaruro, zashinze umuryango zihuriyemo wiswe ‘Waste Solutions Association of Rwanda’ uzatuma zirushaho gukora kinyamwuga, ukanazifasha kuzajya zibona ibisubizo by’ibibazo zajyaga zihura na byo.
Iri shyirahamwe ryiswe ‘Waste Solutions Association of Rwanda’, ryashinzwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, ahanagaragajwe intego zaryo ndetse n’ibisubizo rizanye muri uru rwego rwo gucunga no gukusanya imyanya.
Ubuyobozi bushya bw’iri shyirahamwe, buvuga ko rizabafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bahuraga nabyo, kandi “Mu gutanga ibisubizo ntabwo twabigeraho turi umwe.”
Buvuga kandi ko uyu muryango ufite ifite intego mu kubungabunga ubuzima bw’abantu, cyane cyane ko urwego w’isuku no kubungabunga ibidukikije, rusanzwe ruri mu nkingi za mwamba z’ubuzima bw’abaturage.
Uyu muryango kandi uvuga ko aka kazi kagomba gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, bigakorwa neza kandi n’ababikora bakaba bafite ubumenyi n’ubushobozi bizatuma bikorwa neza.
Nduwayezu Leo usanzwe ayobora ikigo AGROPLAST Ltd gikora ibikoresho binyuranye kibikuye mu byamaze kuba imyanda, akaba yatorewe kuyobora uyu muryango ‘Waste Solutions Association of Rwanda’, avuga ko mbere na mbere uzafasha ibigo bisanzwe bikora muri uru rwego, bikanagera ku baturage.
Avuga ko nubwo uru rwego rumaze imyaka 20 rutangiye mu Rwanda ariko hari hakiriho imbogamizi ku barukoramo by’umwihariko mu koroherezwa gukora mu bwisanzure.
Ati “Kuko nta rwego twari dufite, amategeko yashyirwagaho n’abantu bicaraga muri ofisi zabo aho bakorera, yaba akorera ikigo runaka agashyiraho itegeko rigamije inyungu z’ikigo akorera, ariko usanga ritubahiriza kugira ngo abantu bakore akazi neza.”
Akomeza agira ati “Uyu munsi rero kuba hagiyeho asosiyasiyo biradufahsa kugira uruhare mu mategeko ashyirwaho no gutanga amakuru ku bintu bikora n’uburyo byakorwa neza kurushaho.”
Ibyo bakora ni ingenzi
Umuyobozi ushinzwe kunoza Ireme ry’Ubushakashatsi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) Steven Karake, avuga ko ibigo bisanzwe bikora mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda, bafatiye runini abaturage.
Ati “Bano bantu ni ingenzi, baretse gutwara imyanda, sinzi aho abantu bakwirwa, kuko bafite umusanzu ukomeye mu buryo bwo kubikusanya kandi no gutuma Igihugu gisa neza.”
Karake uvuga kandi ko urwego bakoramo runatanga akazi, avuga ko banagira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije nk’indi ngingo ishyizwe imbere na benshi ku Isi.
Ati “Rero kuba bishyize hamwe bizabyara ikintu gikomeye, kandi twishimiye rwose kuba bishyize hamwe, kuba bagiye hamwe, bagiye gukorera hamwe, imbaraga ziyongere nabo kandi bizatuma umwuga wabo bakoraga bawunoza nanone.”
Dusengumuremyi Samuel wari uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko politiki y’isuku n’isukura, ihuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi baba bagomba gukorana umunsi ku wundi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bifuzwaho.
Yavuze ko kuba abakora mu rwego rwo gukusanya imyanda bishyize hamwe, bizabongerera ingufu kandi bikanorohereza abandi bafatanyabikorwa.
Ati “Kuba habonetse ijwi rimwe muri rusange, ni bimwe bishobora kuvugira abantu, bikomeza guha Minisiteri inshingano no kuyorohera mu buryo habaho uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubuhuzabikorwa.”
Yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa cyiza nka Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yishimiye kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo tugere ku ntego Igihugu cyihaye yo gucunga imyanda mu buryo bwiza kugira ngo Abanyarwanda babe heza kandi bagire ubuzima bwiza.”
Uku kwishyira hamwe kw’ibigo bikora mu gucunga imyanda, kwashyigikiwe kandi n’Ikigo cy’Abadage Giharanira Iterambere rirambye, na cyo kivuga ko ibikorwa by’ibi bigo mu gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza, bikwiye gushyigikirwa kugira ngo birusheho kugera ku ntego zabyo.
RADIOTV10