USA yashyizeho umwihariko ku bazayijyamo baturutse muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta Zunze Ubumwe za America, zashyizeho ibigo bigomba kubanza kunyuzwamo abagenzi bajya muri iki Gihugu babanje kugera muri Uganda, kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ko kuva kuri uyu wa Gatanu abantu bajya muri iki Gihugu babanje kunyura muri Uganda mu minsi 21 bagomba kubanza kunyuzwa ku bibuga by’indege bitanu.

Izindi Nkuru

Ibyo bibuga by’indege, harimo icya New York, Newark, Atlanta, Chicago na Washington, ahashyizwe site z’ikigo gishinzwe gukumira indwara ndetse na Polisi ishinzwe abinjira n’abasohoka, bari mu bikorwa byo gukumira ko Ebola igera muri USA.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri Leta Zunze Ubumwe za America kandi cyatanze umuburo ubuza abaturage bo muri kiriya Gihugu kwitongera kujya muri Uganda kuva Guverinoma y’iki Gihugu yatangaza ko Ebola yagaragaye muri Uganda.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, muri Uganda hari hamaze kubarwa abantu 63 basanganywe icyorezo cya Ebola mu gihe abo kimaze guhitana bari 29.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC), gitangaza ko iki cyorezo cya Ebola kimaze kugaragara mu Turere dutanu two muri Uganda.

CDC kandi yatangaje ko ku kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru, “nta muntu n’umwe ukekwaho Ebola wagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe za America cyangwa mu kindi Gihugu kitari Uganda.”

Leta Zunze Ubumwe za America zisanzwe zarashyizeho uburyo bwo gukumira Ebola kuva muri 2014 ubwo iki cyorezo cyorekaga imbaga muri Afurika.

Gusa iki cyorezo na cyo kigeze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America kuko higeze kuboneka ku barwayi 11 ndetse babiri bakaba barahitanywe na cyo muri USA.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru