Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

USA yashyizeho umwihariko ku bazayijyamo baturutse muri Uganda

radiotv10by radiotv10
08/10/2022
in MU RWANDA
0
USA yashyizeho umwihariko ku bazayijyamo baturutse muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America, zashyizeho ibigo bigomba kubanza kunyuzwamo abagenzi bajya muri iki Gihugu babanje kugera muri Uganda, kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ko kuva kuri uyu wa Gatanu abantu bajya muri iki Gihugu babanje kunyura muri Uganda mu minsi 21 bagomba kubanza kunyuzwa ku bibuga by’indege bitanu.

Ibyo bibuga by’indege, harimo icya New York, Newark, Atlanta, Chicago na Washington, ahashyizwe site z’ikigo gishinzwe gukumira indwara ndetse na Polisi ishinzwe abinjira n’abasohoka, bari mu bikorwa byo gukumira ko Ebola igera muri USA.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri Leta Zunze Ubumwe za America kandi cyatanze umuburo ubuza abaturage bo muri kiriya Gihugu kwitongera kujya muri Uganda kuva Guverinoma y’iki Gihugu yatangaza ko Ebola yagaragaye muri Uganda.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, muri Uganda hari hamaze kubarwa abantu 63 basanganywe icyorezo cya Ebola mu gihe abo kimaze guhitana bari 29.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC), gitangaza ko iki cyorezo cya Ebola kimaze kugaragara mu Turere dutanu two muri Uganda.

CDC kandi yatangaje ko ku kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru, “nta muntu n’umwe ukekwaho Ebola wagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe za America cyangwa mu kindi Gihugu kitari Uganda.”

Leta Zunze Ubumwe za America zisanzwe zarashyizeho uburyo bwo gukumira Ebola kuva muri 2014 ubwo iki cyorezo cyorekaga imbaga muri Afurika.

Gusa iki cyorezo na cyo kigeze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America kuko higeze kuboneka ku barwayi 11 ndetse babiri bakaba barahitanywe na cyo muri USA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

U Rwanda rugaragaje umuti uri kuvugutwa wo kudakomeza gufungira abantu bose muri Gereza

Next Post

Nyarugenge: Bafatanywe ibilo 30 by’urumogi barupakiye mu mufuka wa sima

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyarugenge: Bafatanywe ibilo 30 by’urumogi barupakiye mu mufuka wa sima

Nyarugenge: Bafatanywe ibilo 30 by’urumogi barupakiye mu mufuka wa sima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.