Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Utumbyiniro tugiye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire dufunze

radiotv10by radiotv10
15/10/2021
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Utumbyiniro tugiye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire dufunze
Share on FacebookShare on Twitter

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), ryavuze ko utubyiniro tuzongera gufungura mu byiciro kandi twakire abatarenze 30%, by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu, nyuma y’iminsi 585 dufunze.

 

Mu itangazo RDB yashyize kuri konti ya twitter, yanditse ivuga ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 ukwakira 2021, ku birebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iIerambere mu Rwanda (RDB), ruributsa abantu bose ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by’ubukerarugendo n’amahoteli, iby’imikino n’imyidagaduro ndetse n’ibyamakoraniro (Inama, amateraniro n’amamurikabikorwa) guhera ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza kuya 14 Ugushyingo 2021:

 

Mungingo zigera kuri 14 zose, harimo ingingo ya 7 abakunzi b’imyidagaduro bongeye gusamira hejuru, nyuma y’uko ibitaramo bifunguwe bongeye kubona utubyiniro natwo dufungurwa.

 

Muri iyi ngingo ya karindwi iragira iti: “Utubyiniro tuzongera gufungura mu byiciro, kandi twakire abatarenze 30% by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu. Abakiliya basabwa kuba barafashe inking zose za COVID-19, kandi bakagaragaza ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.”

 

Kuwa 08 Werurwe 2021 Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rimenyesha isubikwa ry’ibitaramo n’ibirori bihuza abantu benshi, uvuga ko gusubika ibitaramo n’ibirori hashingiwe ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020.

 

Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’izindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,

 

Utubyiniro twari dukumbvuwe mu Rwanda

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

 

Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo. Mu kurengera ubuzima bw’abaturage, tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe. Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Umuyobozi Mukuru wa Polisi  IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO i Kinshasa muri RDC

Next Post

Basketball: Imikino ya ½ ya “Playoffs 2021” mu bagabo n’abagore igiye gutangira

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Imikino ya ½ ya “Playoffs 2021” mu bagabo n’abagore igiye gutangira

Basketball: Imikino ya ½ ya “Playoffs 2021” mu bagabo n’abagore igiye gutangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.