Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwa ‘Bannyahe’ ‘wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera’ yagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
22/09/2022
in MU RWANDA
0
Uwa ‘Bannyahe’ ‘wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera’ yagejejwe imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umuturage wo mu Mudugudu wa Kangondo II [hazwi nka Bannyahe] uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kuba yaragereranyije ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda n’ijambo rutwitsi rya Dr Leon Mugesera.

Uyu muturage witwa Shikama Jean de Dieu wo mu Mudugudu ya Kangondo II mu Kagari ka Nyarutarama, ahaherutse kwimurwa abari bahatuye kuko ari mu manegeka, bakajya gutuzwa ahakwiye, akurikiranyweho ibyaha bibiri; icyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bikekwa kuri Shikama, bishingiye ku majwi yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo Abanyamakuru n’abayobzi ndetse n’abandi bantu basanzwe aziranye na bo.

Ayo majwi arimo afite iminota icyenda ndetse n’afite iminota 11, hari aho Shikama Jean de Dieu yumvikana agereranya ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ndetse n’ijambo rutwitsi riri mu byatije umurindi ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryavuzwe na Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda ridakwiye kugereranywa na ririya rya Mugesera kuko Mukuralinda yavugaga ko abari batuye muri kariya gace bagomba kuhimuka ku nyungu z’ubuzima bwabo kuko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga betewe n’imiterere yaho.

Mu gihe ijambo rya Dr Leon Mugesera yanise ‘Amahembe ane ya Shitani’ ryumvikanagamo urwango yari afitiye Abatutsi ndetse anahamagarira Abahutu kwanga Abatutsi, rikaba riri no mu byatumye Jenoside ikoranwa ubukana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ijambo rya Mukuralinda nta na hamwe ryumvikanamo urwango cyangwa amacakubiri ahubwo ko ryumvikanamo urukundo Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo kuko yavugaga ko bariya baturage bagomba kwimurirwa mu nzu nziza kandi ziri ahantu heza bubakiwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwabwiye Umucamanza ko ibyagezweho mu iperereza, bigaragaza impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibi byaha ndetse ko n’ayo majwi ahari.

Bwavuze ko ibi yabivugaga yifashishije telefone igendanwa bityo ko aramutse akurikiranywe ari hanze yakomeza kubikora, ndetse ko bugikomeje kumukoraho iperereza, bugasaba ko yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Shikama Jean de Dieu wemera ko ariya majwe ari aye, yavuze ko yayasohoye nk’umuntu wariho akorera ubuvugizi bagenzi be kandi ko iyi mpuruza ye yagize umumaro.

Yavuze ko gusenya Bannyahe byagombaga gukorwa n’ibimodoka binini (Tingatinga) bigera muri 20 ariko ko haje nke kandi ko byatewe n’impuruza yatanze.

Agaruka ku gufungwa by’agateganyo, Shikama Jean de Dieu yavuze ko nta rindi perereza rigikenewe ku Bushinjacyaha bityo ko nta mpamvu yakurikiranwa afunze ku mpamvu zo korohereza iperereza.

Umunyamategeko we witwa Me Innocent Ndihokubwayo yavuze ko umukiliya we afite n’urundi rubanza aburanamo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse ko no kwa Shikama ho hatarasenywa kubera icyo kibazo kikirimo cy’imanza zijyanye n’ingurane atemera.

Uyu munyamategeko kandi yavuze ko Shikama afite n’umuryango agomba kwitaho, bityo ko adakwiye gufungwa ahubwo ko akwiye kurekurwa akajya gukukirana ibyo byose.

Umucamanza wari umaze kumva impande zombi, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko ruzasomwa tariki 26 Nzeri 2022.

Shikama ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko

Photos © Jean Paul NKUNDINEZA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 3 =

Previous Post

Umuziki Nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse umuramyi

Next Post

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yafatiye mu kabari

Related Posts

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru...

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

by radiotv10
13/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n'umugore we...

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

by radiotv10
13/08/2025
0

In Kigali’s busy streets, motorcycles are everywhere, but few riders have made a name quite like Sadi Bizumuremyi better known...

IZIHERUKA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare
MU RWANDA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

13/08/2025
Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

13/08/2025
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

13/08/2025
Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yafatiye mu kabari

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yafatiye mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.