Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwa Guverinoma y’u Bwongereza uje gusinya amasezerano mashya yahageze: Ibyo yavuze mbere yo kuza

radiotv10by radiotv10
05/12/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwa Guverinoma y’u Bwongereza uje gusinya amasezerano mashya yahageze: Ibyo yavuze mbere yo kuza
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zikomeje gahunda igamije kurengera ubuzima bw’abimukira, aho zigiye gusinya andi masezerano anogejwe yo kubohereza mu Rwanda. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, James Cleverly wamaze kugera mu Rwanda, yavuze ko iki Gihugu gitekanye bihagije.

Biteganyijwe ko aya masezerano ashyirwaho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, nyuma y’iminsi 20 Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro uyu mugambi w’u Rwanda, aho rwavugaga ko atubahirije amategeko.

Mu mwanzuro w’uru Rukiko, rwavuze ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye gishobora kwakira abimukira, mu gihe baba bavuye mu Bwongereza, ngo kuko hari impungege ko bahita basubizwa mu Bihugu baje baturukamo.

Ni icyemezo cyubashywe na Guverinoma y’u Rwanda kuko cyafashwe n’Urwego rubifitiye ububasha, ariko yamagana ibyo rwavuzemo ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku mpunzi.

Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo kuri iki cyemezo ubwo cyari kikimara gutangazwa, yavuze ko bizwi ko u Rwanda kiri mu Bihugu bya mbere ku Isi bifata neza impunzi, kandi ko rwagiye runabishimirwa n’imiryango mpuzamahanga irimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

Nyuma y’iki cyemezo kandi, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yatangaje ko azakora ibishoboka byose, kugira ngo uyu mugambo w’Igihugu cye n’u Rwanda ushyirwe mu Bikorwa, avuga ko hagiye kunyurwa izindi nzira zose zishoboka kugira ngo abo bimukira boherezwe mu Rwanda.

 

Uwo muri Guverinoma y’u Bwongereza yageze i Kigali

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, James Cleverly uje gushyira umukono ku masezerano avuguruye, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023.

Biteganyijwe ko nyuma yo kugera mu Rwanda, aza kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ubundi bagashyira umukono kuri aya masezerano.

Mu kwezi gushize, James Cleverly yari yanagiranye ibiganiro na Dr Biruta, baganira kuri aya masezerano mashya agomba gutuma umugambi w’Ibihugu byombi ushyirwa mu bikorwa.

Sky News ivuga ko James Cleverly yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho biteganyijwe ko abanza gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

James Cleverly mbere yo kuza i Kigali, yavuze ko u Rwanda “rwita cyane ku burenganzira bw’impunzi” ku buryo ari amahitamo meza yo gukorana n’u Bwongereza muri uyu mugambi.

Yagize ati “Turabizi neza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, kandi turi gukorana cyane mu rwego rwo gushyira gushyira mu bikorwa ubu bufatanye bwacu, mu rwego rwo guhagarika ababurira ubuzima mu bwato burohama mu nyanja, no kurengera ubuzima bwabo.”

Yakomeje anavuga ko ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko ubwo rwafataga icyemezo ruherutse gufata “rwari rubizi ko hashobora kuzabaho impinduka mu bihe biri imbere byatuma iyi gahunda igerwa, rero ni byo turi gukoranaho, kuri aya masezerano mashya mpuzamahanga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani

Next Post

Uwabaye muri Guverinoma yo mu buhungiro ufungiye mu Rwanda yavuze ko ubu yifuza kubaka Igihugu

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye muri Guverinoma yo mu buhungiro ufungiye mu Rwanda yavuze ko ubu yifuza kubaka Igihugu

Uwabaye muri Guverinoma yo mu buhungiro ufungiye mu Rwanda yavuze ko ubu yifuza kubaka Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.