Régis Uwayezu wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ubu wari Vice Chairman wa APR FC, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa wa Simba SC yo muri Tanzania.
Uwayezu yahawe izi nshingano asimbuye Imani Kajula weguye mu mezi ashize, aho ubuyobozi bwa Simba Sport Club yo muri Tanzania bwabitangaje mu itangaro bwashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.
Nanone kandi Simba yatangaje ibi inasezerera Imani Kajula wari Umuyobozi Mukuru wa Simba kuva muri Mutarama 2023, na we wari wagiyeho asimbuye Barbara Gonzalez na we wari wareguye kuri izi nshingano.
Mu itangazo riha ikaze Umunyarwanda Uwayezu Regis, ubuyobozi bwa Simba bwatangaje ko afite ubumenyi buhambaye mu mupira w’amaguru, dore ko anafite impamyabushobozi yo gutoza itangwa na UEFA Ishyirahamye ry’umupira wa maguru i Burayi.
Simba kandi yavuze ko Uwayezu yakoze amahugurwa menshi atandukanye y’icungamutungo mu mupira w’amaguru, kandi ko yigeze kuha Umunyamabanga mu masomo yigisha umupira w’abakiri bato muri Morroco.
Simba yakomeje ivuga ko Uwayezu Regis afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, mu miyoborere yawo ndetse no mu icungamutungo ryawo, bizeza abafana ko azafasha Simba Sport Club kuzamuka ku rwego batigeze bajyaho ataraza.
Biteganyijwe ko Uwayezu Regis azatangira akazi ku wa kane tariki 01 Kanama 2024 ubwo Imana azaba asoje imirimo ye muri Simba ikomeje kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup ndetse na Simba Day izaba ku wa gatandatu aho iyi kipe yo muri Tanzania izanakina umukino wa gicuti na APR FC.
Aime Augustin
RADIOTV10