Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwabaye mu buyobozi bwa ruhago y’u Rwanda yahawe inshingano mu ikipe yo muri Tanzania

radiotv10by radiotv10
26/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwabaye mu buyobozi bwa ruhago y’u Rwanda yahawe inshingano mu ikipe yo muri Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Régis Uwayezu wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ubu wari Vice Chairman wa APR FC, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa wa Simba SC yo muri Tanzania.

Uwayezu yahawe izi nshingano asimbuye Imani Kajula weguye mu mezi ashize, aho ubuyobozi bwa Simba Sport Club yo muri Tanzania bwabitangaje mu itangaro bwashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.

Nanone kandi Simba yatangaje ibi inasezerera Imani Kajula wari Umuyobozi Mukuru wa Simba kuva muri Mutarama 2023, na we wari wagiyeho asimbuye Barbara Gonzalez na we wari wareguye kuri izi nshingano.

Mu itangazo riha ikaze Umunyarwanda Uwayezu Regis, ubuyobozi bwa Simba bwatangaje ko afite ubumenyi buhambaye mu mupira w’amaguru, dore ko anafite impamyabushobozi yo gutoza itangwa na UEFA Ishyirahamye ry’umupira wa maguru i Burayi.

Simba kandi yavuze ko Uwayezu yakoze amahugurwa menshi atandukanye y’icungamutungo mu mupira w’amaguru, kandi ko yigeze kuha Umunyamabanga mu masomo yigisha umupira w’abakiri bato muri Morroco.

Simba yakomeje ivuga ko Uwayezu Regis afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, mu miyoborere yawo ndetse no mu icungamutungo ryawo, bizeza abafana ko azafasha Simba Sport Club kuzamuka ku rwego batigeze bajyaho ataraza.

Biteganyijwe ko Uwayezu Regis azatangira akazi ku wa kane tariki 01 Kanama 2024 ubwo Imana azaba asoje imirimo ye muri Simba ikomeje kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup ndetse na Simba Day izaba ku wa gatandatu aho iyi kipe yo muri Tanzania izanakina umukino wa gicuti na APR FC.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Museveni yavuze icyari gutuma aba uwa mbere mu myigaragambyo yabereye mu Gihugu cye

Next Post

Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23

Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.