Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube
Share on FacebookShare on Twitter

Jeanine Munyeshuli wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, yararikiye abantu ikiganiro (Podcast) agiye kujya atambutsa kuri YouTube, kigamije gufasha abantu kwagura imitekerereze no gusangizanya ibitekerezo.

Iki kiganiro Jeanine Munyeshuli yahaye izina rya ‘Kitchen Summits’, yamaze gushyira hanze agace ko kurakirikira abantu kuzagikurikira.

Muri aka gace k’ubutumwa burarikira abantu kuzakurikira iki kiganiro, Munyeshuri yavuze ko kigamije kungurana ibitetekerezo hagati y’abantu, kwagura imitekerereze, ndetse no kwagura imikorere mu Isi yamaze kuba umudugudu.

Muri ubutumwa, Munyeshuli agaragaza ko mu buzima bwa muntu ahora yiga inyigisho ashobora gukura mu biganiro agirana n’abantu cyangwa mu byo abonera ahirengeye.

Avuga ko ibyo yagiye yigira mu buzima, azabisangiza abantu muri iki kiganiro cye ‘Kitchen Summits’ kizajya gitambuka n’ubundi kuri YouTube Channel yitiriye iki kiganiro.

Ati “Iyo ndi kumwe n’abantu tuganira ku ngingo zinyuranye, tugenda twunguka imyumvire mishya n’imitekerereze yagutse hamwe n’abantu nkunda kandi nishimira, nta ngingo duheeza ku meza y’ibiganiro. Yaba abo dusangira ikawa cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, buri kimwe kizaganirwago muri Kitchen Summits.

Nkunda gusangiza abantu ibiri kuba muri ubu buzima, uko inkuru z’abantu zagura ubuhanga bw’abantu, uko zigenda ziduhuza, n’uburyo zigenda zituma buri muntu yigira ku wundi. Nta nkuru n’imwe yaba nto ku buryo itagira icyo imarira umuntu.”

Jeanine Munyeshuli amaze umwaka yirukanywe muri Guverinoma y’u Rwanda, yakuwemo mu ntangiro za Kamena 2024, aho itangazo rimukura mu nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, ryasohotse tariki 03 Kamena 2024, ryavugaga ko Minisitiri w’Intebe “Yirukanye mu nshingano” uyu wari umaze umwaka muri Guverinoma.

Jeanine Munyeshuli wari winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri Kanama 2023, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’ibarurishamibare yakuye mu Busuwisi.

Jeanine Munyeshuli yari yinjiye muri Guverinoma muri Kanama 2023
Asanzwe akunda gusoma ibitabo

Yararikiye abantu kuzakurikira Podcast ye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seven =

Previous Post

Icyo Perezida Trump avuga ku gitero cya Iran cyari kigamije kwihorera kuri America

Next Post

Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.