• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Perezida Trump avuga ku gitero cya Iran cyari kigamije kwihorera kuri America

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yavuze ko igitero Iran yagabye ku birindiro by’Igisirikare cy’Igihugu cye biri muri Qatar, cyoroheje cyane ndetse ko nta ngaruka cyasize.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere Iran irashe za misile ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America bya Al Udeid biri muri Qatar.

Ni igitero cyari kigamije kwihorera kuri America iherutse kurasa na yo ku bigo bitatu bya Iran by’ingufu za kirimbuzi bya Nikeleyeri mu bitero byabaye hirya y’eho hashize, ku Cyumweru.

Perezida Donald Trump yatangaje ko Iran yagabye “Igitero cyoroheje cyane mu gusubiza” Igihugu cye kuri biriya bitero cyakoze ku Cyumweru, aboneraho kandi gushimira ubutegetsi bwa Qatar kuba bwabaye maso, bukitegura iki gitero hakiri kare.

Muri misile 14 zarashwe ku birindiro by’Ingabo za America muri Qatar, Trump yavuze ko “13 zose zaburijwemo, uretse imwe gusa yaretswe kuko yerecyeje mu cyerekezo kitabangamye.”

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nta Munyamerika byagizeho ingaruka, ntacyangiritse. Icy’ingenzi kurushaho ni uko ibisasu byabo babikuye muri sisiteme yabo, kandi hari icyizere ko nta zindi nkurikizi. Ndashimira Iran kuba yaraduhaye integuza mbere, ari na byo byatumye nta bahatakariza ubuzima, ndetse ntihagire n’uhakomerekera.”

Perezida Donald Trump yaboneyeho kandi kuvuga ko Iran ntayandi mahitamo ifite, uretse kuba “yayoboka inzira y’amahoro n’ubwumvikane”, kandi ko anashishikariza Israel na yo kugenza ityo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 3 =

Previous Post

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege yabaye ihagaritse kwerecyeza muri Qatar kubera ingaruka z’intambara ya Iran

Next Post

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.